Abaturage bo mu Murenge wa Mamba mu tugari twa Ramba na Mamba mu Karere ka Gisagara, bafite ikibazo cy’uko batagira irimbi rusange, bagahitamo gushyingura ababo bitabye Imana mu ngo.
Leta irasaba abatuye mu mijyi kwitabira gahunda yo gutera ibiti by’imbuto mu rwego rwo kongera imirire myiza yo mu ngo. Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashyamba (RFA), Spridio Nshimiyimana, avuga ko u Rwanda rufite gahunda yo kongera ibiti by’imbuto ku buryo buri rugo rugira byibura ibiti bitatu by’ubwoko (...)
Polisi y’u Rwanda irateganya guteza cyamunara ibinyabiziga byafashwe birimo moto 461 n’imodoka 15. Polisi iherutse gusohora itangazo tariki ya 20 Nyakanga 2022 rihamagarira abantu kwitabira iyo cyamunara y’ibinyabiziga byafatiwe mu bikorwa (operations) binyuranye bya Polisi.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, kuri iki Cyumweru yasabye abatuye Isi kuzirikana akamaro n’umusanzu w’abageze mu zabukuru batanze mu kubuka umuryango, asaba ko bakwitabwaho mu busaza bwabo mu buryo bw’imibereho no mu buryo bwa Roho, bigishwa ivanjiri ya Yezu.
Benshi bakunze kunywa inzoga, ariko hari ubwo umuntu agenda ayimenyera bucye bucye, akageza ubwo ahinduka imbata yayo ku buryo iyo atayinyoye usanga byamubujije amahoro.
Minisiteri y’Ibidukikije ivuga ko u Rwanda rwishimiye kwakira inama ya gatandatu yo ku rwego rw’Isi, iziga kuri gahunda yo gutunganya no kwita ku mashyamba, izaba mu mwaka wa 2025, bikaba byemerejwe mu nama nk’iyi irimo kubera muri Canada.
Abantu bafite ikibazo cy’umubyibuho ukabije aho bari hose bagirwa inama yo kugabanya ibiro kugira ngo bitazabakururira ibyago byo kurwara izindi ndwara biturutse kuri uwo mubyibuho ukabije.
Padiri Nyombayire Faustin ubarizwa muri Diyosezi ya Byumba mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyarugu, amaze guhanga indirimbo zisaga 60 mu myaka irenga 40 amaze akora ubuhanzi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko muri gahunda yo kwiyandikisha yo gukorera impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga, iyo umubare wagenwe wuzuye imashini idashobora kuwurenza, ahubwo ifunga imiryango.
Ikigo cy’Ubushakashatsi no gusesengura ingamba za Leta (IPAR), muri Gashyantare 2021 kugera muri Gashyantare 2022 cyakoze ubushakashatsi ku bakora ubucuruzi 1,545 , gisanga abagera ku 1,212 ari bo bakiri mu kazi bahozemo.
Ishimwe Marius w’imyaka 22 yongeye kuba umwe mu banyamahirwe batsindiye ibihumbi 500 FRW mu mukino wa Jackpot Lotto. Ishimwe avuga ko aya mafaranga yatsindiye amaze gukina imikino 4 gusa ku mafaranga ibihumbi 2000.
Mu Karere ka Karongi, mu Murenge wa Gitesi mu Kagari ka Kirambo mu Mudugudu wa Kirambo habereye impanuka y’imodoka, umuntu umwe ahita apfa, umushoferi arakomereka.
Umuhanzi w’injyana Gakondo, Ngarukiye Daniel, avuga ko afite umuzingo w’indirimbo 20, akaba azasubira mu Bufaransa amaze kuzimurikira Abanyarwanda.
Arikiyepisikopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yasabye abitabiriye inama mpuzamahanga ihuza abayobozi, abakozi n’abanyamakuru b’ibitangazamakuru Gatolika ku mugabane wa Afurika, gukora itangazamakuru ry’ubaka ubuzima bwa muntu.
Tariki ya 18 Nyakanga buri mwaka, hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana uwahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, Nelson Mandela, kubera ubutwari n’ubwitange yagaragaje aharanira ubwingenge bw’icyo gihugu, ariho benshi bahera bamwita Intwari ya Afutika.
Abapadiri babiri bo muri Kiliziya Gatolika mu gihugu cya Nigeria bashimuswe n’abagizi ba nabi bitwaje intwaro batahise bamenyekana. Umukuru w’ishyirahamwe ry’Amadini ya Gikirisitu muri Nigeria, Pasiteri John Joseph Hayab, yatangaje ko abashimuswe ari Padiri Donatus Cleopas na Padiri John Mark Cheitnum ubwo bari mu gace (...)
Abantu 8 baguye mu mpanuka y’indege yabereye mu Bugereki yari itwaye intwaro izijyanye muri Bangladesh. Televiziyo y’Igihugu cy’u Bugereki yatangaje ko iyi ndege yakoze impanuka igashya igakongoka n’abantu bari bayirimo bose bagahiramo.
Bamwe mu bavuye mu bigo ngororamuco by’Iwawa n’Igitagata, bavuga ko imyuga bahigiye yabahinduriye ubuzima, bagashima Leta y’u Rwanda yabagoroye ikongeraho no kubigisha.
Abantu bakunda kuminjira umunyu mu biryo bafite ibyago biri ku kigero cya 28% byo gupfa vuba ugereranyije n’abarya umunyu utetse mu biryo. Umwarimu muri Kaminuza ya Tulane Lu Qi mu ishami ry’ ubuvuzi rusange, mu bushakashatsi yakoze yavuze ko kongera umunyu mubisi mu biryo (kuminjira) igihe umuntu ari kurya aba (...)
Perezida wa Sri Lanka, Gotabaya Rajapaksa, yohereje ibaruwa kuri email yo kwegura ku mirimo, nyuma yo guhungira mu gihugu cya Singapore.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, Liz Truss, winjiye muri gahunda yo guhatanira gusimbura Boris Johnson avuga ko namara gutorwa azahita agabanya imisoro. Ikinyamakuru The Daily Telegraph cyatangaje ko Liz Truss namara gutorwa ku munsi wa mbere nk’umukuru w’ishyaka azahita ashyiraho itegeko rigabanya (...)
Ku isi yose abantu bakoresha imoso babarirwa muri 16%. Mu rwego rwo kugaragaza ingorane bene abo bantu bahura nazo, mu Isi ifite umubare munini w’abantu bakoresha indyo, hashyizweho umunsi mpuzamahanga wahariwe abakoresha imoso, wizihizwa ku itariki ya 13 Kanama buri mwaka, benshi bakemeza ko bagiye bahohoterwa bahatirwa (...)
Abagabo babarirwa mu 3,856 gusa ni bo baboneje urubyaro kugera mu 2021 barakoresheje uburyo bwo kwifungisha burundu, nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’igihugu cyita ku Buzima (RBC), bagashishikarizwa gukomeza kwitabira ubwo buryo kuko nta ngaruka bubagiraho.
Bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa bavuga ko batinya kujya kuboneza urubyaro kuko basabwa guherekezwa n’ababyeyi babo bikabatera ipfunwe. Uwitwa Uwineza w’imyaka 19 y’amavuko, avuga ko kutagira amakuru ahagije ndetse no kugira isoni zo kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro biri mu bituma baterwa inda bakiri bato.
Igisirikare cya Sri Lanka cyahungishirije Perezida Gotabaya Rajapaksa w’icyo gihugu mu birwa bya Maldives, ari kumwe n’umugore we n’abashinzwe umutekano babiri.
Mu gihugu cya Tanzania hadutse indwara itera abantu guhinda umuriro no kuva imyuna ndetse bamwe bagakurizamo urupfu.
Umuhanzi Kalimba Ignace yahimbye indirimbo 93 ziririmbwa muri Kiliziya Gatolika ndetse ubu zikaba zarasakaye hose mu Rwanda no hanze y’Igihugu. Mu kiganiro uyu mugabo aherute kugirana na KT Radio cyizwi ku izina rya Nyiringanzo avuga ko indirimbo ye ya mbere yayisohoye mu mwaka wa 1985.
Musenyeri André Havugimana avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yemeye gutakaza zimwe mu ngingo z’umubiri we kuko yanze gutanga Abatutsi bari bahungiye muri Seminari i Ndera.
Perezida wa Sri Lanka, Gotabaya Rajapaksa, yatangaje ko tariki ya 13 Nyakanga 2022, azarekura ubutegetsi mu mahoro, nyuma y’imyigaragambyo y’abaturage yabaye tariki 9 Nyakanga 2022, bamusaba ko yava ku butegetsi kubera ibibazo iki gihugu gifite.
Imwe mu myanzuro yafatiwe mu ihuriro ry’abagore bari mu Nteko Zishinga Amategeko zo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie), bari bamaze iminsi mu Rwanda aho bari bitabiriye Inteko Rusange ya 47 y’iryo huriro, bafatiyemo imyanzuro ijyanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.