Iby’ingenzi wamenya kuri shampiyona ya Volleyball itangira kuri uyu wa Gatandatu
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024, mu Turere twa Gisagara na Huye mu Ntara y’Amajyepfo, haratangira shampiyona ya Volleyball ya 2024 mu cyiciro cya mbere.
Mu nkuru yacu ya none, tugiye kurebera hamwe iby’ingenzi wamenya kuri iyi shampiyona yitezwe na benshi, ahanini bijyanye n’uko ishobora kuzaba ikomeye bishingiye ku buryo amakipe yiyubatse.
Tugiye kandi kukwinjiza muri iyi shampiyona tukwereke bimwe mu by’ingenzi bizayiranga, mu byiciro byombi, abagabo n’abagore.
Uyu mwaka w’imikino icyiciro cya mbere kizakinwa n’amakipe 16, harimo amakipe 10 y’abagabo n’amakipe 6 y’abagore.
Muri uyu mwaka w’imikino, muri shampiyona ya volleyball bungutse abandi banyamuryango ndetse bahise banasaba banemererwa n’Inteko Rusange kwitabira imikino yo mu cyiciro cya mbere, bandikisha amakipe yabo aho muri uyu mwaka hiyongereyemo amakipe 3 ku yari asanzwe, ayo akaba ari Kepler ifite ikipe y’abagabo, ndetse na kaminuza ya East African University yo yazanye amakipe 2, abagabo n’bagore.
Uyu mwaka w’imikino kandi mu inshyirahamwe ry’umukino wa volleyball mu Rwanda, hemejwe ko umubare w’abakinnyi b’Abanyamahanga wava kuri 2 nk’uko byari bisazwe, maze bakaba 3 mu rwego rwo kuzamura ihangana hagati y’amakipe.
Ibi byatumye amwe mu makipe asubira ku isoko, maze yongeramo imbagara nshya zisanga izari zihari, nk’uko abanyamuryango b’iri shyirahamwe bari barabyifuje mu Nteko Rusange idasanzwe yabaye tariki ya 9 Ukuboza umwaka ushize.
Kugeza ubu mbere y’uko shampiyona itangira nyirizina, amwe mu makipe asanzwe akomeye hano mu Rwanda abagabo n‘abagore, afite nibura abakikinnyi 3 b’Abanyamahanga ku rutonde rw’abazakoreshwa muri uyu mwaka w’imikino.
Nyuma yo kuzenguruka amakipe yose azitabira icyiciro cya mbere, kugeza ubu twasanze abakinnyi 18 b’abanyamahanga aribo bazaba bari muri shampiyona y’u Rwanda, abagabo n’abagore, aho mu bagabo hazaba harimo abanyamahanga 13 mu makipe ya Kepler VC, Police VC, APR VC na Gisagara VC.
Mu cyiciro cy’abagore, harimo abanyamahanga 5 gusa bari mu makipe ya Police VC ifite 3, ndetse na Rwanda Revenue Authority (RRA VC) yo ifite 2 ku rutonde izakoresha.
Aba banyamahanga bakaba baturuka mu bihugu 8 byo muri afurika, aribyo Uganda, Tanzaniya, Kenya, Ghana, DR Congo, Zimbabwe, Sudani y’Epfo na Botswana.
Ikindi mwamenya kinashimishije, ni uko muri uyu mwaka w’imikino, hazagaragara amasura y’abakinnyi 29 bashya bazaba bakina mu cyiciro cya mbere mu mwaka wabo wa mbere.
Aba bakinnyi 29 si uko bazaba ari bashya muri volleyball, ahubwo aba bose bavuze mu cyiciro cya 2 no mu yandi marushanwa y’abato, bazaba bakina mu cyiciro cya mbere.
REG VC mu cyiciro cy’abagabo na APR VC mu cyiciro cy’abagore, ni yo makipe yonyine yahinduye abatoza bakuru, ugendeye ku babatozaga umwaka ushize w’imikino.
Ikipe ya REG VC uyu mwaka izatozwa n’umutoza ukomoka muri Cameroon, akaba n’umunyabigwi w’iki gihugu mu mukino wa volleyball, Patrice Ndaki Mboulet, waje asimbura Kwizera Marchal watandukanye n’iyi kipe nyuma y’umwaka wa shampiyona ya 2023.
Ikipe ya APR VC yo izatozwa n’Umunyarwanda, Peter Kamasa wasimbuye kuri uyu mwanya mugenzi we Siborurema Florien.
Iyi shampiyona izakinwa mu buryo bwari busanzwe, aho izaba igizwe n’igice cy’imikino ibanza ndetse n’imikino yo kwishyura.
Imikino ibanza izabera mu turere twa Gisagara ndetse na Huye mu Ntara y’Amajyepfo ku matariki ya 20 na 21 Mutarama 2024.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|