Rulindo: Bibutse Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi

Kuri iki cyumweru tariki 23/06/2013, mu karere ka Rulindo habereye igikorwa cyo kwibuka Abatutsi bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 94 bakajugunywa mu mazi.

Igikorwa cyabereye mu kagari ka Rutonde, umurenge wa Shyorongi ku nkengero z’uruzi rwa Nyabarongo.

Igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside bagatabwa mu mazi ngo ni mu rwego rwo kubasubiza ubumuntu n’agaciro bambuwe n’ababishe bakabuza no gushyingurwa nk’abandi bagiye baboneka aho biciwe bagashyingurwa mu cyubahiro.

Bibukiye ku nkombe z'umugezi wa Nyabarongo.
Bibukiye ku nkombe z’umugezi wa Nyabarongo.

Nk’uko abarokotse Jenoside bari batuye muri aka kagari ka Rutonde babitanzemo ubuhamya, ngo Abatutsi baho muri Rutonde bagize inzira y’umusaraba yamaze iminsi ijana.

Umwe mu batanze ubuhamya waharokokeye ariko ababyeyi be n’abavandimwe bakicwa, ngo asanga kuba barishwe bakajugunywa muri Nyabarongo byarabateye igikomere gikabije kuko kuba batarabashyinguye bihora bibababaza.

Akongeraho ko bidakwiye kubaca intege ahubwo ko byabatera imbaraga mu kubibuka no kusa ikivi basize batushije.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus, yasabye abacitse ku icumu muri aka karere kwihangana, gukomera kandi ntibaheranwe n’agahinda ahubwo abasaba gukora cyane, kugira ngo biteze imbere ejo batazasaba ababahemukiye.

Bibutse abazize Jenoside bashimangira intego yo kwigira.
Bibutse abazize Jenoside bashimangira intego yo kwigira.

Yakomeje yizeza abacitse ku icumu ko nk’ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi no kubahumuriza cyane cyane mu bihe nk’ibi biba bitaboroheye.

Visi Perezida w’inteko ishinga amategeko, Kalisa Evaliste, wari waje kwifatanya n’Abanyarulindo yasabye abacitse ku icumu mu karere ka Rulindo ko kwibuka byababera isomo n’imbaraga zo kwiyubaka baharanira kwigira.

Yasabye urubyiruko kwitandukanya n’ikintu cyose cyabateza umwiryane kikabagaruramo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yasabye kandi n’abacitse ku icumu bose muri rusange ko kwibuka bikwiye kubabera isomo kwiyumvamo icyizere cy’ejo hazaza, bakora bakiteza imbere muri gahunda yo kwigira. Yabijeje kandi ko bafite umutekano usesuye kuko Leta ihora iri maso ku buryo nta wabasha kubagaruramo ubwicanyi.

Depite Kalisa ashyira indabo mu mazi mu rwego rwo kwibuka abajugunwemo.
Depite Kalisa ashyira indabo mu mazi mu rwego rwo kwibuka abajugunwemo.

Yagize ati “Rubyiruko mwe Rwanda rw’ejo nimwime amatwi abashaka kubatoza imico mibi yabagaruramo umwiryane. Nimushyire hamwe murwanye uwari we wese washaka kubabibamo ingengabitekerezo yose yabatandukanya.”

Uyu muyobozi yakomeje asaba Abanyarulindo n’Abanyarwanda bose muri rusange ko bajya bahora bibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu mazi aho batabashije gushyingurwa mu cyubahiro nk’abandi.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka