Rubavu: Abanyeshuri bo muri APEFOC bibutse Abatutsi baguye mu mugezi wa Sebeya

Abanyeshuri n’abarezi bo mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Mutagatifu Wenceslas (APECOF), bibutse Abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu mugezi wa Sebeya wo mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu.

Iyi gahunda yabimburiwe n’urugendo rw’amaguru rwatangiriye mu kigo cya APEFOC rugana ku mugezi wa Sebeya, ahajugunywe imbaga y’Abatutsi bari batuye muri uwo murenge.

Abanyeshuri basobanuriwe amateka y’umugezi wa Sebeya mu gihe cya Jenoside, muri bumwe mu buhamya bwatanzwe na Isaac Mushawudi, wavuze ko Sebeya yakoreshejwe nk’igikoresho mu korohereza abicanyi kumara Abatutsi.

Yavuze ko hari abaratawemo bakiri bazima, abandi bakomeretse cyangwa bashizemo umwuka.

Abanyeshuri ba APEFOC bari mu rugendo rwo kwibuka Abatutsi babzize jenoside mu 1994.
Abanyeshuri ba APEFOC bari mu rugendo rwo kwibuka Abatutsi babzize jenoside mu 1994.

Abanyeshuri bagize n’umwanya wo gushyira indabo kuri uyu mugezi, bakurikizaho ibiganiro byabereye mu kigo cyabo, bigamije kwerekana uko Jenoside y’Abatutsi yateguwe n’uruhare rw’urubyiruko mu kwimakaza umuco w’amahoro barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuyobozi w’ikigo cya APEFOC, Sixbert Kwima, yatangaje ko icyo gikorwa ngarukamwaka kiza cyunganira ibiganiro bihabwa abanyeshuri byo gushimangira ubumwe no kwirinda amacakubiri bunyuze muri Club Never Again na AERG.

Yasobanuye ko nta ngengabitekerezo yigeze irangwa muri APEFOC, yaba mu banyeshuri bataha hanze cyangwa abacumbikiwe.

Etienne Rukundo, umunyeshuri uyobora AERG, yatangaje ko iki gikorwa cyo kwibuka ari kimwe mu ntego za AERG ko ariko cyiza nyuma yo kwiyubaka.

Yakomeje avuga ko nk’abana barokotse, barushijeho gukora ibikorwa byo kwigisha abaturanyi babo gufata ingamba zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside burundu kuko bo babisobanukiwe.

Jeannette Uwineza, ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Kanama, ashimangira ko abanyeshuri bumvise amateka akaba atari n’ubwa mbere bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uwajeneza yavuze ko igikorwa nk’icyo gifite ingaruka nziza ku Rwanda rw’ejo hazaza, kuko abari kubyitabira bari bataravuka cyangwa bari bato mu gihe cya Jenoside 1994.

Abanyeshuri ba APEFOC bageneye ubufasha abana babiri bagenzi babo bafite ibibazo byihariye. Abarezi bo muri APEFOC na bo bakusanya inkunga izubakira umupfakazi wa Jenoside wo muri uwo murenge wa Kanama.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka