Nyanza: Imibiri 77 y’abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro
Imibiri 77 y’inzirakarengane zo mu cyahoze ari amakomini ya Mukingi na Masango zazize Jenoside yakorewe Abatutsi yashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nkomero mu karere la Nyanza tariki 02/06/2013.
Nk’uko abafashe amagambo bagiye babigarukaho muri ako gace hiciwe abatutsi benshi bitewe n’uko baturukaga mu bice bitandukanye bahashakira ubuhungiro.
Dr Joyce Ngamije uhagarariye imiryango y’abacitse ku icumu rya Jenoside muri ako gace yasobanuye inzira mbi banyuzemo asaba ko nta n’umwe muri bo ukwiye kuyiyibagiza.
Yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ingaruka mbi ku bayirokotse ndetse no mu muryango nyarwanda muri rusange ukahatakariza abenegihugu.
Pasiteri Ezira Mpyisi wari muri uwo muhango yasabiye imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse n’inzirakarengane zahigwaga ndetse bikageza naho zihamburirwa ubuzima.
Yakomeje asaba Abanyarwanda muri rusange gukora ibyiza bakirinda ibibi bituma bageza n’ubwo bambura bagenzi babo ubuzima.
Ibyo yabijyanishije no kugaya bamwe bihishaga inyuma y’ijambo ry’Imana ariko mu mugambi wo kwica Abatutsi naho ntibahatangwe dore ko muri ako gace hari ubwiganze bwa bamwe mu bayoboke b’itorero ry’abadivantiste b’umunsi wa Karindwi mu Rwanda.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, yashimiye abantu bose baje kwifatanya nabo muri uwo muhango barimo umuryango “ZIRIKANA” udahwema gufatanya nabo muri gahunda zose zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu turere twa Nyanza na Ruhango.
Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Ushinzwe Amategeko n’ibikorwa bya Guverinoma, Kalisa Evariste, wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango yagaragaje uburyo butandukanye abapfobya Jenoside babikoramo burimo nko guhamagarira Leta y’u Rwanda kugirana ibiganiro n’umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu gihugu.
Yasobanuye ko Leta y’u Rwanda idashobora na rimwe kwicara ku meza amwe n’abasize bakoze Jenoside ngo bagirane ibiganiro hejuru y’amaraso y’Abatutsi b’inzirakarengane basize bamennye mu gihugu.
Yongeye gusaba Abanyawanda gukomeza gufatanyiriza hamwe bubaka igihugu cyabo kandi buri wese agaharanira ko Jenoside itasubira kubaho ukundi.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
BA nykbagari bene wacu mukomere kdi muharanire kwigira