Nyampinga w’u Rwanda arategura ijoro ryo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside

Nyampinga w’u Rwanda, Umutesi Aurore, afatanyije n’urubyiruko, ba Nyampinga, abahanzi na Positive Production barategura ijoro ryo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Iri joro ryo kwibuka rizaba kuwa gatanu tariki 12/04/2013 kuri Stade Nto (Petit Stade) i Remera mu mujyi wa Kigali guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Umutesi Aurore, Nyampinga w'u Rwanda.
Umutesi Aurore, Nyampinga w’u Rwanda.

Iki gikorwa, gihamagariwe by’umwihariko urubyiruko rwose ndetse n’abandi bantu bafite ibikorwa bitandukanye byo mu myidagaduro harimo nk’abanyamakuru, abahanzi, abatunganya indirimbo, abategura ibirori bya ba Nyampinga, abateza imbere umuziki n’abandi benshi banyuranye.

Muze twibuke abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda duharanira kwigira. Kuza kwanyu ni inkunga ikomeye.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka