Nyabihu: Hashyinguwe imibiri 35 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu rwibutso rw’akarere ka Nyabihu hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 35 yakuwe mu murenge wa Jenda, Mukamira na Muringa, isanga imibiri 2020 yari isanzwe ishinguwe muri urwo rwibutso.
Muri uwo muhango wabaye tariki 12/04/2013, habaye amasengesho y’abanyamatorero n’amadini batandukanye no gufata umunota wo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse hanacanwa urumuri rushushanya ikizere cyo kubaho ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Benshi mu bagize icyo bavuga, bihanganishije cyane abacitse ku icumu rya Jenoside, babahumuriza, bababwira ko Imana yatumye barokoka bakaba bakiriho izakomeza kubarinda.
Bongeyeho ko na Leta y’ubumwe ndetse n’ingabo z’u Rwanda, baharanira ibyiza kandi bazarushaho kugumya kwimakaza umuco w’amahoro,ubumwe no kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo kugira ngo bitazasubira ukundi.
Ikindi kandi ku bufatanye n’abaturage ,bakazaharanira iterambere ry’abacitse ku icumu n’Abanyanyarwanda bose muri rusange baharanira kwigira no kwiteza imbere.
Perezida wa IBUKA mu karere ka Nyabihu, Juru Anastase,yashimiye cyane Leta y’ubumwe ku byiza igenda ibagezaho. Yavuze ko Leta y’ubumwe ibafasha mu nzego zose, haba mu burezi, mu mibereho myiza, mu iterambere n’ahandi.
Yavuze ko abana 500 biga bamwe bakaba baranarangije babifashijwemo na Leta y’ubumwe. Uretse kwiga amashuri yisumbuye, Leta ibafasha no kwiga kaminuza aho mu mwaka ushize abagera kuri 20 bafashijwe kwiga muri za kaminuza ndetse no muri uyu mwaka bakaba bizeye ko hari abaziga.
Uretse mu burezi, mu mibereho myiza Leta yakoze byinshi. Kugeza ubu abacitse ku icumu rya Jenoside bafite amacumbi, aho amazu agera kuri 400 yubatswe, abatarabona aho baba bakaba bagera ku 9 kandi nabo ikibazo cyabo kikaba kigiye gukemuka vuba; nk’uko Juru yabigarutseho. Ku kibazo cy’amazu akenewe gusanwa, yavuzeko bafite ikizere cyo kuyasanirwa babifashijwemo na FARG .
Ku birebana na gahunda ya Girinka, abacitse ku icumu bamaze guhabwa inka zisaga 150 atabariyemo izabyaye. Bafite kandi amatungo magufi agera ku ihene 50 byose bakesha Leta y’ubumwe mu gihe Jenoside irangira nta wari utunze kuko bari barariye amatungo yabo. Kugeza ubu abantu 87 bahabwa inkunga y’ingoboka muri aka karere.
Kugeza ubu hari ikibazo cy’amarange yomoka bitewe n’ubukonje bw’imbere mu rwibutso, ariko Perezida wa IBUKA mu karere yizeye ko kizakemuka kuko hari amwe mu mafaranga yateganijwe mu gukora icyo gikorwa.
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu yasezeranije abacitse ku icumu ko nk’akarere bazakomeza gukurikirana ikibazo icyo ari cyo cyose bagira,bakabafasha muri byose no gutera intambwe ikomeye mu guharanira kwigira nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|