Muhanga: Abarokotse Jenoside bahangayikishijwe n’uburyo kwibuka i Kabgayi bigenda biteshwa agaciro

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi i Kabgayi, mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo, bahangayikishijwe n’uburyo igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kigenda giteshwa agaciro, kandi aha ari ahantu hafite amateka mabi yagize ingaruka mbi ku gihugu cyose.

Mu muhango wo kwibuka Abatutsi bishwe mu 1994 i kabgayi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 02/06/2012, abafashe ijambo bavuze ko bibababaza kubona abajyaga bitabira ijoro ryo kurara ikiriyo cy’abazize Jenoside baragabanutse, ubu basigaye ari mbarwa.

Ubwitabire bwagaragaye kuri uyu munsi wo kwibuka nabwo, kuko abenshi mu bari bagize abitabiriye bari abanyeshuri boherejwe n’ibigo byo muri aka karere, cyane ko Kabgayi ari kamwe mu duce tugizwe n’ibigo by’amashuri yisumbuye byinshi mu Rwanda.

Abaturage banezwe uburyo uyu munsi bawufashe nk’ikiruhuko baba babonye, nk’uko umwe mu bafashe ijambo witwa Zouzou yabitangaje.

Ati: “Mu gihe twe turi kwibuka abacu n’uko twari tumerewe nabi mu 1994, abandi bo usanga biryamiye ukaba ari nawo mwanya baboneyeho wo gusura inshuti zabo”.

Janvier Forongo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umuryango “Ibuka”, nawe yagaye ubwitabire bwagaragaye i Kabgayi.

Yagize ati: “Iyo tuza kwibuka ari mu biruhuko byari kuba biteye isoni kubona ubwitabire bwacu. None se ubu ababyeyi b’aba bana baba baje aha bo barihe? Ikibabaje ni uko na benshi mu baje aha ari abaturutse hanze ya Muhanga; za Kigali n’ahandi”.

Forongo yavuze ko kutibuka ari imwe mu ndunguro y’amahoro n’umutuzo, ati: “Nitutibuka bizarangira twibagiwe kandi ibizakurikira kwibagirwa byo si byiza na busa”.

Yongeraho ko bitagakwiye kuba kuko i Kabgayi ari hamwe mu hantu mu Rwanda hari harahungiye imbaga y’Abatutsi, babashije kurokoka ari benshi.

Alphonse Munyantwali, Guverineri w’intara y’Amajyepfo yavuze ko ubwitabire mu gihe cyo kwibuka, by’umwihariko i kabgayi butagakwiye kuba, nk’uko bwagaragaye kuko aha ari ahantu hafite amateka mabi kandi adateze kuzibagirana, asaba buri wese akwiye kwibuka ibyahabereye.

Muri uyu muhango hibukijwe amateka yaranze Kabgayi n’icyahoze ari Perefegitura ya Gitarama, banagaruka ku mateka n’uruhare kiliziya Gatolika yagize muri politike mbi y’u Rwanda.

Abari aho banabonye akanya ko gusobanurirwa uruhare rwa Musenyeri Perodin wari i Kabgayi mu gihe cya gikoloni, wigishije ababaye abapereziza ba mbere b’igihugu, Mbonyumutwa na Kayibanda nabo bahakomokaga.

Abo bombo bavugwaho kubeshya kuzana demokarasi mu gihugu, ariko nyuma bagahindukira bagakwirakwiza ibidafite aho bihuriye nayo.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Impamvu nyamukuru yateye abantu barokokeye ikabgayi ku titabira ari beshi nuko umwaka ushize ntagaciro bahaye uriya munsi aho aho bazanye amakipe ngo akine umupira ngo nubumwe nubwiyunge twarababaye byabaye nkaho twagiye kwigisha ubumwe numbwiyunge kd ibyo bifite igihe cyabyo kandi byaranigishijwe cyane turababara bituma dufata umwanzuro wokujya twibukira kumutima wacu kuko hariya ntagaciro bakibaha duhitamo kukuha tukajya no murusengero gushima ibyo Imana yadukoreye kururiya munsi ubwotwari tugiye gupfa Imana Igakinga akabaka Imana Nisinginzwe

bebe yanditse ku itariki ya: 2-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka