Gatsibo: Abacitse ku icumu batewe ubwoba bwo kwicwa

Mbere y’uko icyunamo gitangira, abacitse ku icumu batuye mu murenge wa Muhura akarere ka Gatsibo bashyikirijwe urwandiko rubatera ubwoba rubabwira ko icyunamo kizarangira barangije kubica.

Uru rwandiko ruriho urutonde rw’abagomba kwica n’amazina yabo rwashyizwe ku rugo rw’uwitwa Rwagatonda tariki 06/04/2012 mu masaha y’umugoroba ruri mu ibahasha.

Rwagatonda yasanze amazina y’abaturanyi be kuri urwo rupapuro babwirwa ko bazicwa mu gihe cyo kwibuka kandi abazabica bakabarira inka.

Nubwo abarwanditse batashyizeho amazina yabo, ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo butangaza ko umutekano w’abaturage ucunzwe neza by’akarusho abacitse ku icumu.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo yatangaje ko abandika inyandiko zitera ubwoba (tract) ari abashaka guhungabanaya imitima y’abacite ku icumu ariko ko ibyo bifuza batazabigeraho.

Ambroise Rubonezayagize ati “mu karere ka Gatsibo hari umutekano kandi ababatera ubwoba ntacyo bakora uretse kwifuza kubahungabanyiriza imitima. Twafashe ingamba zo gukaza amarondo ndetse no gukurikirana amakuru yose ku buryo badakwiye kugira ubwoba ubwo aribwo bwose.”

Umurenge wa Muhura ni umwe mu murenge ugaragaramo ibibazo by’ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihe cy’icyunamo. Abaturage bavuga ko abagaragaraho iyi ngengabitekerezo bakwiye gushyirwa ahagaragara bakabazwa iyo ngengabitekerezo ihungabanya umutekano w’abaturage mu gihe cy’icyunamo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndabaza;
Ese izo nzandiko ziterabwoba zisanzwe zihoraho cg ni mu minsi y’icyunamo gusa?
Ntibizoroha!

Nkunze Zakariya yanditse ku itariki ya: 10-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka