Akarere ka Rutsiro kashimiwe uburyo kiyubakire urwibutso nta nkunga gasabye

Abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Umuco na Siporo, Protais Mitali na Minisitiri w’Umutungo kamere, Stanislas Kamanzi n’itsinda ry’Abadepite n’Abasenateri, bashimye akarere ka Rutsiro kashoboye kubaka urwibutso rwa Jenoside rujyanye n’igihe kandi nta nkunga basabye.

Aba bayobozi basuye uru Rwibutso rwa Congo Nil tariki 08/06/2012 mbere y’uko haba umuhango wo gushyingura imibiri y’inzirakarengane igera ku 1390, mu rwego rwo kubamurikira ibyo akarere kagezeho nta nkunga iturutse ahandi.

Nyuma yo gutemberezwa uru rwibutso, Minisitiri Protais wari uhagarariye iri tsinda ry’abayobozi yashimye byumwihariko iki gikorwa, asaba n’utundi turere kudategereza inkunga bakagira icyo bikorera inkunga zikaza nyuma.

Ati: “Utundi turere twakagombye gufatira urugero ku karere ka Rutsiro, kuko nkurikije amafaranga batubwiye yatanzwe kuri uru rwibutso, nta nkunga irimo urabonako ari igikorwa kiza utundi turere tugomba kwigana”.

Urwibutso rwa Congo Nil rurimo ibice bitandukanye, gusa umwihariko w’uru rwibutso ni uko hari igice kigaragaza umwobo watwikiwemo impunzi z’Abagogwe hakoreshejwe Essence.

Gusa aka karere gatangaza ko kagikeneye kubaka urwibutso rw’akarere ruzaba ari icyitegererezo, ruzbakwa ahitwa i Nyamagumba hashyinuye imibiri igera ku9 584. Bagasaba ko bakorerwa ubuvugizi kuko ubwabo batishoboye, nk’uko Umuyobozi w’akarere Gaspard Byukusenge.

Bamwe mu bayobozi bari aho bavuzeko hazakorwa ubuvugizi kugira ngo ruzubakwe vuba doreko abantu bashyinguwemo batashyinguwe kuburyo bwifuzwa.
kugeza ubu n’ubwo urwibutso rwa Congo Nil rwashyinguwemo ntirurarangira, ku buryo bwifuzwa n’akarere.

Gusa aho rugeze rumaze gutwara amafaranga agera kuri miliyoni 111, harakaba habura agera kuri miliyoni 50 kugira ngo rube rutunganye nk’uko byifuzwa.

Védaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka