Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cyo Gutanga Amaraso bibutse abaguye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cyo Gutanga Amaraso (RBC/NCBT), bifatanije n’Imiryango y’abahoze bakora muri icyo Kigo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rwo gufata mu mugongo abarokotse bo muri iyo miryango no kwifatanya n’Abanyarwanda bose kwibuka no kwamagana ibikorwa byose byerekeza kuri Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Iki gikorwa kikaba cyabereye ku kicaro cy’iki Kigo, aho abakozi bacyo na bamwe mu bagize imiryango y’abahoze bahakora, abayobozi batandukanye muri RBC n’Inshuti z’icyo Kigo bibukiranyije amateka yaranze Igihe cya Jenoside, hatangwa ubuhamya bwa bamwe mu bari mu Kigo igihe Jenoside yabaga.

Mu buhamya bwe, Constatin Ntaramana umwe mu bakozi ba RBC/NCBT bari bahari yagaragaje uburyo abarwayi bari muri CHUK bakeneraga amaraso, nyuma akaza kugera naho abura.

Ntaramana waje kurokokera muri CICR mu Kiyovu, yavuze n’uburyo abishi bageze aho bica abarwayi bari barwariye muri CHUK, avuga n’uburyo yaje gusigara ari mu kigo wenyine agahitamo na we kuhava.

Ati: “Byageze aho nsigara muri Transfusion Jyenyine, hanyuma mbuze uko mbigira kandi hari umusirikare wankurikiye ashaka kunyica nkamwihisha muri Plafond, mpitamo guhamagara umusirikare wari Muramu wange, anjyana muri CICR hamwe na mugenzi wange twari turi kumwe”.

Ntaramana ashimira bamwe mu bakozi babanye na we mu Kigo cy’Igihugu cyo Gutanga Amaraso batahigwaga uburyo batamuhanye cyangwa ngo bamuhururize abishi.

Frank Kalisa wari waje ahagarariye Umuryango IBUKA, yasabye abari muri iki gikorwa ko nk’abantu batanga ubuzima, bikwiye kandi ari ngombwa guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, anashimira uburyo Iki Kigo cyateguye icyo gikorwa.

Igikorwa cyasojwe Ikigo cy’Igihugu cyo Gutanga Amaraso gitangaje ko abakozi b’iki Kigo muri uyu mwaka bakusanyije inkunga yo gufasha AKIMANA Christian umwana wa Jean Baptiste Murenzi, yo kumusubiza mu Ishuri aho yari yarahagarikiye amasomo ye mu mwaka wa kabiri wa Kaminuza kubera kubura amikoro.

Ku nkunga y’abakozi ba CNTS biyemeje kuzamurihira amafaranga y’Ishuri kugeza arangije ikiciro cya Mbere cya Kaminuza Bachelor.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka