Nyamagabe: Abatutsi biciwe i Murambi bunamiwe mu ijoro ryo kuri iki cyumweru

Ku mugoroba wa tariki 21/04/2013, inzego z’ubuyobozi, abaturage, abarokokeye ku rwibutso rwa Murambi ndetse n’abafite ababo bahaguye bahuriye kuri uru rwibutso ngo bibuke urupfu abahaguwe bishwe mu ijoro rishyira tariki 21/04/1994.

Hakozwe urugendo rwo kwibuka Jenoside ruva mu mujyi wa Nyamagabe kugera ku rwibutso rwa Murambi.
Hakozwe urugendo rwo kwibuka Jenoside ruva mu mujyi wa Nyamagabe kugera ku rwibutso rwa Murambi.

Nyuma y’urugendo rwo kwibuka rwakozwe kuva mu mujyi wa Nyamagabe bagana aha i Murambi ku rwibutso bibuka uko abiciwe i Murambi bahajyanwaga abandi babavugiriza induru mu nzira, bafashe umunota wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bunamira banashyira indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi bagera ku bihumbi 18.

Kuri uru rwibutso kandi hanavugiwe amasengesho n’abanyamadini n’amatorero batandukanye basabira inzirakarengane zazize Jenoside, ndetse banasabira abarokotse ngo bakomeze kubaho bafite icyizere cy’ubuzima kandi baharanira kwigira.

Inzu y'amateka, kimwe mu bice bigize urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi.
Inzu y’amateka, kimwe mu bice bigize urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi.

Hanacanywe urumuri rw’icyizere rwakongejwe n’umushyitsi mukuru Honorable Senateur Bizimana Jean Damascene, maze abandi bayobozi barahuraho bakwiza mu baturage bose bitabiriye uyu muhango, bigaragaza icyizere cyo kubaho Abanyarwanda bakesha ubuyobozi bwiza bw’igihugu.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka