Kuri Ngoma ya Gishyita hashyinguwe imibiri isaga 60 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside

Mu kagari ka Ngoma umurenge wa Gishyita mu karere ka Karongi tariki ya 16 Mata 2013 hashyinguwe imibiri isaga 60 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Iyo mibiri yashyinguwe ku rwibutso rwa jenoside rwubatse inyuma y’icyicaro gikuru cy’ishyirahamwe ry’abadivantisite b’umunsi wa karindwi mu Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba, hafi y’ibitaro bya Ngoma.

Iyo mibiri yabonetse mu mirenge itatu ihana imbibi, Gishyita, Rwankuba na Mubuga mu karere ka Karongi. Umuhango wo kubashyingura wateguwe n’itorero ry’abadivantiste b’umunsi wa karindwi mu Rwanda, ubanzirizwa n’ijoro ryo kwibuka ryo kuwa 15 rishyira tariki 16 Mata, itariki yabereyeho ubwicanyi ndengakamere bwakorewe Abatutsi b’abadivantiste bari bahungiye mu rusengero kuri misiyoni ya Ngoma.

Ikimenyetso cy'urwibutso rwa Jenoside rwa Ngoma. Abayobozi b'Abadiventitse b'Abatutsi ba mbere bishwe mu Rwanda biciwe kuri Ngoma bicishijwe ifuni n'umuhoro.
Ikimenyetso cy’urwibutso rwa Jenoside rwa Ngoma. Abayobozi b’Abadiventitse b’Abatutsi ba mbere bishwe mu Rwanda biciwe kuri Ngoma bicishijwe ifuni n’umuhoro.

Mu buhamya bwatanzwe n’abacitse ku icumu barimo pasiteri Rubandana Josue, pasiteri Byiringiro John na Pasiteri Ndwaniye Isaac bose bo mu idini y’abadivantiste, bagaragaje ukuntu Jenoside y’Abatutsi kuri Ngoma yakoranwe ubugome burenze.

Abadivantiste benshi biciwe kuri Ngoma, bishwe n’abakristu bagenzi babo, babanje gutegereza umunsi w’isabato kuwa 16 Mata 1994 kugira ngo babashe kubica ari benshi babasanze mu rusengero.

Uwari pasiteri mukuru kuri urwo rusengero witwa Ntakirutimana yabwiye abicanyi ngo ni babe bashyize bibiliya hasi babanze bikize umwanzi, ngo bazaba basenga ku yindi sabato.

Pasiteri Ndwaniye Isaac wavuze mu izina ry’umuryango w’abacikacumu, yavuze ko bibabaje kwitwa umucikacumu, izina umuntu atahawe n’ababyeyi, kuko nta muntu wavukiye kwicwa, ngo hanyuma nagira amahirwe yo kuticwa yitwe umucikacumu.

Umuhango witabiriwe n'abayobozi benshi biganjemo intumwa za rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko.
Umuhango witabiriwe n’abayobozi benshi biganjemo intumwa za rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko.

Yabisobanuye muri aya magambo: “Iryo zina sindikunda kuko ntibyatewe n’abanyamahanga, byatewe n’abakristo twasenganaga, twabwirizanyaga. Ni ibintu bibabaje kandi biba bitoroshye kubyiyumvisha. Ntibigire uwo bibabaza, kuko ntawanga kwitaba izina atiyise. Ni mwe mwarinyise, mu ryita bagenzi banjye bari aha, ni mureke turyitabe kuko ni mwe muriduhamagara”.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Hakizimana Sebastien, yasabye abayobozi n’itangazamakuru kwikebuka bakareba niba koko bagira uruhare mu guharanira ko u Rwanda rutazongera kurangwamo ikibi. By’umwihariko yagaye cyane abayobozi b’amadini kubona batinyuka kwica abo bari babereye abashumba bari bahungiye mu rusengero bizeyeyo amakiriro.

Depite Rwabuhihi Ezechias nawe ukomoka mu karere ka Karongi ni we wari umushyitsi mukuru. Ijambo rye yarivuze hari imvura nyinshi cyane, ariko ntibyamubujije kurivuga. Yagize ati:

“Jyewe mpagaze hano mvuga ijambo mu mvura ariko byibuze mfite umutaka. Abicwaga muri 94 bo nta mutaka bari bafite, ahubwo imvura yababeraga umutaka bagashobora kujya kwihisha”.

Rwabuhihi Ezechias yakomeje avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ingaruka ku Banyarwanda bose, ari abayikoze n’abayikorewe, abari mu Rwanda n’abari hanze. Asanga buri wese kubizirikana akagira uruhare kugira ngo ntibizasubire ukundi.

Depite Rwabuhihi Ezechias, yavuze ijambo harimo kugwa imvura nyinshi.
Depite Rwabuhihi Ezechias, yavuze ijambo harimo kugwa imvura nyinshi.

Depite Rwabuhihi yanasabye abacikacumu gukomeza kuba intwari, bakibuka ariko baharanira kwigira kuko ak’imuhana kaza imvura ihise.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Ngoma rushyinguyemo Abatutsi barenga ibihumbi 30. Ni ku nshuro ya gatatu rushyingurwamo ariko rumaze kuzura ku buryo imibiri isaga 60 bashyinguyemo kuwa 16 Mata, wabonaga nta mwanya uhagije.

Abacikacumu baho basabye Leta ubufasha bwo kurwagura, banaboneraho umwanya wo gushima Muvunyi Paul, umunyarwanda wabaye intangarugero agatanga inkunga yo kurwubaka mu bushobozi bwe wenyine. Umuyobozi mukuru w’Itorero ry’abadivantiste b’umunsi wa karindwi mu Rwanda Pasiteri Byiringiro John yabijeje inkunga y’itorero.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kibuye yacu kibuye yacu!!! gishyita,mara, rwamatamu n’ahandi hose mugonero,mubuga ugana bisesero!!!! ariko interahamwe z’abanyakibuye ubanza zararyaga amavubi!!! tuzahura tubibuka

bob yanditse ku itariki ya: 19-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka