“Jenoside yakorewe Abatutsi yagaragaje ko abanyamadini bahushije intego”- Depite Rwaka

Kuba mu Rwanda harakozwe Jenoside igakorwa na bamwe mu Banyarwanda kandi abenshi bari abayoboke b’amadini yigishaga urukundo no kuyoboka Imana, ni ikimwaro ku muryango Nyarwanda wose n’ikimenyetso ko abanyamadini bananiwe kugera ku ntego y’ibyo bagombaga kumvisha abayoboke babo, nk’uko byemezwa na Depite Constance Rwaka.

Mu ijambo yavugiye i Mwurire mu karere ka Rwamagana kuwa Kane tariki 18/04/2013, Depite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Rwaka, yemeje ko iyo abanyamadini bacengeza neza ibyo bigishaga mu madini anyuranye nta Jenoside yari kuba mu Rwanda.

Abihayimana bakwiye kureba impunduka ibyo bigisha bigeraho.
Abihayimana bakwiye kureba impunduka ibyo bigisha bigeraho.

Yongeyeho ko ibipimo byaragaragazaga ko abakabakaba 92% ari abayoboke ba rimwe mu madini yabaga mu Rwanda.

Uyu mudepite yavuze ko benshi mu Banyarwanda abakuriye amadini nabo, batigeze basiba kuyobora amasengesho n’ibiterane byo kwamamaza ijambo ry’Imana no kwigisha abantu gukunda no kugirira ineza bagenzi babo.

Yagize ati: “Byari ukwishushanya no kubeshya kuko iyo abanyamadini baba baracengeje neza ibyo bigishaga. Ntabwo Abanyarwanda bari kubamo abishora mu bwicanyi ndengakamere nk’ubwo twabonye, imbaga y’Abanyarwanda igatikira mu gihe gito ndetse bamwe biciwe mu nzu zaberagamo amasengesho”.

Abanyamadini bakwiye kumenya niba bigisha ibitera impinduka ababayobotse.
Abanyamadini bakwiye kumenya niba bigisha ibitera impinduka ababayobotse.

Depite Rwaka yaboneyeho asaba abanyamadini kongera kureba uko inyigisho zabo zihindura imibereho n’imyitwarire y’abayoboke babo, kuko hari ibimenyetso ko baba batageza aho bakwiye mu kwereka ababayobotse inzira ikwiye ibateza imbere.

Yavuze ko iyo nzira bagakurikije ari yo ibategurira kubaho mu munezero amadini menshi yigisha ya nyuma y’ubuzima bwo ku isi nk’uko babyizera.

Muri iyi mihango yabereye ku rwibutso rwa Mwurire mu karere ka Rwamagana, hashyinguwe imibiri 114 y’abazize Jenoside yari itarashyingurwa mu cyubahiro, kandi abari aho bibuka abandi Banyarwanda benshi bazize ubusa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aho i Mwurire hasanzwe urwibutso rushyinguwemo imibiri y’abantu ibihumbi 26 na 348 bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, aho muri Rwamagana no mu nkengero zaho.

Muri iyi mihango habayemo amasengesho yayobowe n’abanyamadini banyuranye, aho abapadiri, abapasitoro n’abakuriye idini ya Isilamu bafashe umwanya munini wo gusenga basabira abapfuye ngo baruhukire mu mahoro bakanasabira u Rwanda amahoro.

Abo banyamadini banashimangiye ko abakiriho bakwiye kubana neza baharanira kuzagira ingororano nziza bazaba barakoreye nyuma y’ubuzima bwo ku isi.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abantu bamwe bagiye batunga agatoki abanyamadini ko bagize uruhare muri Jenoside ndetse bamwe babyemezwa n’inkiko.

Abanyamadini ariko nabo bavuga ko bakoze umurimo wabo, ariko bamwe mu bo bigishaga bakanga kumva ijambo bigishijwe, ndetse ngo abishe n’abishwe bose bari abana b’ayo madini.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyo koko birakwiye ko Iyobokamana abantu bayivana mu mvugo, ahubwo ikajya mu ngiro mubuzima bwa buri munsi!
Udakunda umuvandimwe we areba ntiyakunda Imana atareba!
Iyi mpinduka irakenewe kuburyo bwihuse!Abagomba kubanza bakabyumva ni abayobozi b amadini, kuko abenshi basigaye bavanga, bityo bakavangirwa!bagahusha intego !cg ugasanga bishakira indonke ya buri munsi!BAKIBAGIRWA icyingenzi!NIBISUBIREHO!

KUBWIMANA LUC yanditse ku itariki ya: 21-04-2013  →  Musubize

Iyaba abayobozi bacu bamenya gutandukanya ibintu,,,ntibarebe inyungu zabo gusa ibintu byakemuka...
ubu nibo batora amategeko abangamira abandi barangiza bagafata ijambo bakavuga ibitagira shinge...Kubona umuntu atora itegeko ryemera kwica ubuzima...Gukuramo inda...imitwe yitwara gisilikari mu mashyaka....Gukuraho Buruse...Isumbana ry’imishahara....
Ese we abarizwa murihe DINI...YAKOZE IKI SE MBERE YO KUNENGA...MBERE YO KUVGA NGO ABANDI BAHUSHIJE INTEGO BANZA UREBE NIBA NAWE WARABIKOZE NEZA.

kabasha yanditse ku itariki ya: 21-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka