Murundi: Impamvu yo guhagarika kubaka Sacco ya Karambi ikomeje kuba urujijo

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Sikubwabo Benoit, tariki 17/11/2014 yabwiye abanyamuryango ba Koperative yo kubitsa no kugurizanya "Umurenge Sacco Murundi", ishami rya Karambi mu murenge wa Murundi ko imirimo yo kubaka inyubako y’iyo Sacco yahagaritswe izasubukurwa ari uko inama njyanama y’akarere ka Kayonza yabyemeje.

Tariki 11/11/2014 nibwo uyu muyobozi yategetse ku buryo budasubirwaho ko imirimo yo kubaka iyo nyubako igomba guhagarara burundu, nyuma y’uko ubuyobozi bw’umurenge wa Murundi na bwo bwari bwarandikiye komite nyobozi ya Sacco ya Murundi buyisaba guhagarika kubaka iyo nyubako.

Ku ikubitiro ikibazo cy’iyo nyubako gitangira ubuyobozi bw’umurenge wa Murundi bwandikiye komite nyobozi y’iyo Sacco, tariki 23/07/2014, ibaruwa yatangaga ubujyanama kuri iyo nyubako ubwo yari ikiri mu mushinga.

Muri iyo baruwa ubuyobozi bw’umurenge bwasabaga ko kuyubaka byapiganirwa “n’abanyamurundi b’abanyamuryango ba Sacco bafite ubushobozi bwo kubaka kuko ubwabyo ni ukongera kubaka Sacco yubakiye ku cyizere cy’Abanyamurundi kuko ayo mafaranga ari ayabo, bityo bikaba atari byiza kuzana ba rwiyemezamirimo baturutse hanze y’umurenge kuko byaba ari uguca intege Abanyamurundi ndetse bikaba byasenya Sacco kuko ari bo bayigize kandi ubwabo ari bo bubatse inyubako ya mbere [iri mu kagari ka Buhabwa]” nk’uko bigaragara muri iyo baruwa.

Inyubako ya Sacco ya Karambi yahagaritswe imirimo igeze kure.
Inyubako ya Sacco ya Karambi yahagaritswe imirimo igeze kure.

Kuri iki kibazo ubuyobozi bw’iyo Sacco buvuga ko bwatanze isoko rifunguye bukanatanga itangazo kuri Radiyo Izuba ikorera mu karere ka Ngoma ko mu ntara y’Uburasirazuba, bukemeza ko imitangire yaryo yanyuze mu mucyo kandi n’Abanyamurundi bakaba batari bahejwe mu gupiganira iryo soko nk’uko umunyamabanga w’akanama gashinzwe gutanga amasoko muri Sacco ya Murundi, Kayihura Michel abivuga.

Iyo baruwa kandi mu ngingo yayo ya kabiri yagaragazaga ko Sacco yubatse mu kibanza cya leta kandi ikaba itaragiherewe ibyangombwa bya burundu biyihesha uburenganzira bwo kubaka muri icyo kibanza, bityo ubuyobozi bwa Sacco bukaba ngo bwaragombaga kubanza kugisaba.

Na none Tariki 07/11/2014 ubuyobozi bw’umurenge wa Murundi bwandikiye komite nyobozi ya Sacco ya Murundi buyisaba guhagarika iyo nyubako bushingiye ku ibaruwa ya mbere mu ngingo yayo ya kabiri nk’uko twabivuze haruguru, ndetse no ku ibaruwa nomero 0681SDU/2014/RCA yanditswe n’umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative, RCA, asaba ko igikorwa cyo kubaka iyo nyubako cyaba gihagaze kugira ngo hagenzurwe niba amafaranga yubaka iyo Sacco atava mu bwizigame bw’abaturage bikaba byashyira Sacco mu gihombo.

Perezida wa Sacco ya Murundi, Ntaganzwa Kamamia John avuga ko icyo kigo cyakoze igenzura (audit) muri iyo Sacco kigasanga amafaranga yubaka iyo nyubako ntaho ahuriye n’ubwizigame bw’abanyamuryango, kuko abanyamuryango ari bo ubwabo bagize igitekerezo cyo kuyubaka bakaniyemeza gutanga imisanzu ku ruhande yo kuzamura iyo nyubako.

Indi baruwa ubuyobozi bw’umurenge wa Murundi bwanditse kuri iyi nyubako ni iyo ku wa 10/11/2014 bwandikiye umuyobozi mukuru wa RCA busaba ko hakorwa ubugenzuzi bwimbitse ku itangwa ry’isoko y’iyo nyubako, iyo baruwa ikaba ngo yaranditswe nyuma y’uko “bamwe mu bikorera ku giti cya bo bo mu murenge wa Murundi bagaragarije ko batanejejwe n’ukuntu ubuyobozi bwa Sacco ya Murundi bwatanze isoko ryo kubaka iyo nyubako” nk’uko bigaragara muri iyo baruwa.

Iyi niyo nzu Sacco ya Murundi ishami rya Karambi ikodesha ariko abanyamuryango bavuga ko batizeye umutekano w'amafaranga yabo.
Iyi niyo nzu Sacco ya Murundi ishami rya Karambi ikodesha ariko abanyamuryango bavuga ko batizeye umutekano w’amafaranga yabo.

Mu byo ubuyobozi bw’umurenge bwasabaga ko byakorerwa ubugenzuzi bwimbitse harimo kureba niba isoko ry’iyo nyubako ryaratanzwe hakurikijwe amategeko ateganyijwe “kuko nk’uko bivugwa ngo iryo soko ryaba riri hejuru ya miriyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda, kandi ingingo ya munani y’itegeko No. 50/2007 ryo ku wa 18/09/2007 rigena imikorere y’amakoperative mu Rwanda ivuga ko Koperative yo kuzigama no kuguriza ifite inshingano uko byagenda kose yo kubahiriza amategeko y’icungamari n’andi mategeko ashyirwaho n’urwego rw’igihugu rushinzwe gucunga agaciro k’ifaranga” nk’uko byanditse muri iyo baruwa.

Iyo baruwa ikomeza ivuga ko niba koko ubuyobozi bwa Sacco butarigeze butanga itangazo kuri Radio Rwanda cyangwa mu kinyamakuru Imvaho Nshya, nk’uko amategeko abiteganya baba barishe itegeko ndetse n’umuco ngenderwaho w’amakoperative uteganywa mu ngingo ya kabiri y’itegeko No. 50/2007 ryo ku wa 18/09/2007 nk’uko byanditse muri iyo baruwa.

Ikibazo cy’iyo nyubako kugeza ubu cyahinduye isura

Abanyamuryango b’ishami rya Sacco ya Karambi tariki 17/11/2014 biriwe bategereje abayobozi bagombaga kujya kubakemurira ikibazo cya bo nk’uko benshi muri abo banyamuryango bari babiratswe.

Kuva saa tatu za mu gitondo bari bategereje, ariko inama yari ku cyicaro cy’akarere ka Kayonza yari yahurije hamwe bamwe mu bayobozi bagombaga kujya gukemura icyo kibazo ituma batinda kugera kuri abo baturage kuko babagezeho mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Mu kiganiro bagiranye n’abo banyamuryango byinshi mu bibazo twavuze haruguru byatumye inyubako ya Sacco ya Karambi ihagarikwa ntibyigeze bivugwa, ahubwo icyagaragajwe nk’ikibazo gituma ubuyobozi buhagarika iyo nyubako ngo ni uko yubatswe mu kibanza cya Leta Sacco ya Murundi idafitiye ibyangombwa bya burundu, nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murundi, Murekezi Claude abivuga.

Isoko bavuga rigomba kuzubakwa muri iki kibanza kiri kubakwamo Sacco ryubatswe ahandi.
Isoko bavuga rigomba kuzubakwa muri iki kibanza kiri kubakwamo Sacco ryubatswe ahandi.

Mbere y’uko iyo nyubako itangira kubakwa, ubuyobozi bwa Sacco ya Murundi bwari bwasabye akagari ka Karambi icyemezo kiyemerera kubaka iyo nyubako kandi iyo Sacco iragihabwa, bakaba baragisabye bashingiye ku byo bavuga ko umuyobozi w’akarere ka Kayonza yari yabemereye icyo kibanza n’ubwo bitanyuze mu nyandiko.

Asobanurira abanyamuryango b’iyo Sacco impamvu inyubako ya bo yahagaritswe, umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe ubukungu n’imari yongeye gushimangira ko iyo nyubako yubatswe mu kibanza cyagenewe kubakwamo isoko rya Karambi, kuko aho yubatswe hagombaga kwagurirwa ibikorwa by’iryo soko.

Uyu muyobozi yabwiye abaturage ko bakwihangana ikibazo cya bo kigashyikirizwa inama njyanama y’akarere ka Kayonza kuko ari yo yonyine ifite ububasha bwo kwegurira abo baturage icyo kibanza cyangwa ikakibima, mu gihe bacyemererwa imirimo yo kubaka iyo Sacco ikazabona gukomeza.

Nyamara ariko ku gishushanyo mbonera cy’iryo soko hagaragaraho ahantu hagombaga kubakwa inyubako ya Sacco cyangwa isoko ry’amatungo, kandi ni ho iyo nyubako ya Sacco ya Karambi yari iri kubakwa kuko isoko ry’amatungo ryo ryimuriwe mu kagari ka Buhabwa.

Iki kibanza kiri kubakwamo Sacco cyari giteganyirijwe Sacco cyangwa isoko ry'amatungo kandi ryo ryamaze kubakwa ahandi.
Iki kibanza kiri kubakwamo Sacco cyari giteganyirijwe Sacco cyangwa isoko ry’amatungo kandi ryo ryamaze kubakwa ahandi.

Perezida w’inama njyanama y’akarere ka Kayonza, Butera Jean Baptiste we avuga ko atumva impamvu inyubako ya Sacco ya Karambi yahagaritswe kuko n’izindi Sacco zo muri ako karere hafi ya zose zubatswe ku butaka bwa Leta, kandi ngo akaba adahamya ko hari ibyemezo by’inama njyanama byigeze biha izo Sacco uburenganzira bwo kubaka kuri ubwo butaka.

Agira ati “njyewe icyo natekerezaga numvaga abo baturage kuba baratekereje kwiyubakira, numvaga n’ubundi ubuyobozi bwari bufite inshingano yo kubafasha nk’uko bwafashishije n’izindi Sacco zose zagiye zubakwa, hanyuma inzira zo kugira ngo bazabone ubwo butaka byose bikazakorerwa hamwe”.

Akomeza agira ati “Nahandi hose uzasanga Sacco zubatse mu butaka bwa leta, ntabwo rero kugeza ubu ndamenya umwihariko w’aho Karambi impamvu bahagarikwa ngo ni uko bubaka mu butaka bwa leta buriya ni ukubicukumbura tukareba”.

Bamwe mu banyamuryango ba Sacco ya Karambi bavuga ko batumva impamvu inzego z’ubuyobozi zibaca intege kuri gahunda zo kwiteza imbere bari bamaze kwigezaho, bamwe muri bo bakaba batazuyaza kuvuga ko mu gihe ikibazo cya bo cyaba kidakemutse vuba bazavana amafaranga ya bo muri Sacco bakayajyana mu zindi banki kuko inzu y’inkodeshanyo iryo shami rya Sacco ya Murundi rikoreramo idatanga umutekano w’amafaranga ya bo.

Gusa perezida w’inama njyanama y’akarere ka Kayonza asaba abo baturage kuba bihanganye kuko inama njyanama izaterana kuri uyu wa gatanu, akizeza ko ikibazo cyabo kizigirwa muri iyo nama.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abafite inshingano bose kuri iki kibazo nibarebane ubushishozi mughe tugezemo ntabwo umuntu abakwiriye kudindiza ibintu none umuyobozi w’abaturage !ese mama iyo nzu ni iya Gerant cyangwa uwo perezida iyo nyubako ndumva ari iterambere ryabaturage muri rusange .Ko numva ari SACCO ubwo abaturage bo bamrerewe bate ! muri uwo murenge .icyo nshima abaturage bazi ibibafitiye akamaro ntawe ubashora mumatiku .Icyonsaba cyihutirwa nkuko ubuyobozi burebera abaturage nibutange icyibanza ndetse n’ibyangombwa kugirango iyo nyubako ikomeze.

musomy[ yanditse ku itariki ya: 20-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka