Intara y’Uburasirazuba iratera imbere mu myubakire

Kigali Today yatangiye gahunda yo kubagezaho inkuru zicukumbuye zerekana aho igihugu kigeze mu bintu bitandukanye. Kuri iyi nshuro turahera ku bijyanye n’imyubakire mu ntara zitandukanye, duhereye ku ntara y’Uburasirazuba.

Intara y’Iburasirazuba iratera imbere mu myubakire n’ibikorwa remezo, ariko cyane cyane bikagenda byegera imijyi y’uturere kuruta mu byaro. Mu byaro naho bigaragara ko abaturage bitabiriye gutura ku midugudu, ari na cyo gishyira iyi Ntara ku mwanya wa mbere mu gihugu mu bijyanye no gutuza abaturage ku midugudu.

Dore amwe mu mafoto agaragaza imiturire n’imyubakire tugendeye kuri buri karere k’intara y’Uburasirazuba.

1. Rwamagana

Akarere ka Rwamagana ni kamwe mu turere two mu Ntara y’Iburasirazuba tugaragaramo imiturire ku midugudu kandi hakaba hagenda hazamurwa amazu manini agerekeranye ku buryo ahindura ishusho y’uyu mujyi ari na ko birushaho kuwusukura.

Rwamagana: Abafite agafaranga gatubutse bubaka amazu agezweho, bagashyiraho n'ibipangu birebire mu buryo bugaragara. Aha ni mu gace kazwi nka Plage mu murenge wa Muhazi.
Rwamagana: Abafite agafaranga gatubutse bubaka amazu agezweho, bagashyiraho n’ibipangu birebire mu buryo bugaragara. Aha ni mu gace kazwi nka Plage mu murenge wa Muhazi.
Rwamagana: Abaturage basigaye bubaka ku midugudu, amazu akurikiranye kandi ku muhanda.
Rwamagana: Abaturage basigaye bubaka ku midugudu, amazu akurikiranye kandi ku muhanda.
Rwamagana: Uyu ni umudugudu wa Kitazigurwa mu murenge wa Muhazi.
Rwamagana: Uyu ni umudugudu wa Kitazigurwa mu murenge wa Muhazi.
Rwamagana: Inyubako ya RSSB (iburyo) n'iya BNR (ibumoso) zahinduye ishusho y'Umujyi wa Rwamagana.
Rwamagana: Inyubako ya RSSB (iburyo) n’iya BNR (ibumoso) zahinduye ishusho y’Umujyi wa Rwamagana.
Rwamagana: Iyi ni inyubako ikorerwamo n'Intara y'Iburasirazuba ndetse n'akarere ka Rwamagana.
Rwamagana: Iyi ni inyubako ikorerwamo n’Intara y’Iburasirazuba ndetse n’akarere ka Rwamagana.
Rwamagana: Aha ni muri Centre ya Rwamagana, ahazwi nko muri 'Arete'.
Rwamagana: Aha ni muri Centre ya Rwamagana, ahazwi nko muri ’Arete’.

2. Kayonza

Urwego rw’imyubakire mu karere ka Kayonza ruragenda rutera imbere, ahanini bishingiye ku kuba aka karere gafite umudugudu w’icyitegererezo wa Nyagatovu uri ku rwego rw’igihugu.

Kayonza: Umudugudu wa kijyambere utuyemo abaturage barimo n'abasigajwe inyuma n'amateka mu kagari ka Musumba ko mu murenge wa Nyamirama.
Kayonza: Umudugudu wa kijyambere utuyemo abaturage barimo n’abasigajwe inyuma n’amateka mu kagari ka Musumba ko mu murenge wa Nyamirama.
Kayonza: Umudugudu w'icyitegererezo wa Nyagatovu.
Kayonza: Umudugudu w’icyitegererezo wa Nyagatovu.
Kayonza: Iki ni Ikigo Nderabuzima cya Mukarange nyuma yo kuvugururwa.
Kayonza: Iki ni Ikigo Nderabuzima cya Mukarange nyuma yo kuvugururwa.
Kayonza: Iri ni irerero ry'abana rizwi ku izina rya Early Childhood Development Center (ECD) ryubatswe mu kagari ka Nyagatovu mu murenge wa Mukarange.
Kayonza: Iri ni irerero ry’abana rizwi ku izina rya Early Childhood Development Center (ECD) ryubatswe mu kagari ka Nyagatovu mu murenge wa Mukarange.
Kayonza: Iyi ni Gare ya Kayonza, imwe mu zubatse neza mu Ntara y'Iburasirazuba.
Kayonza: Iyi ni Gare ya Kayonza, imwe mu zubatse neza mu Ntara y’Iburasirazuba.

3. Ngoma

Akarere ka Ngoma ni kamwe mu tugaragaramo impinduka mu myubakire kandi kari mu twa mbere ku miturire y’imidugudu ku kigereranyo cya 95% mu Rwanda.

Ngoma: Umudugudu w'icyitegererezo wa Rukumberi.
Ngoma: Umudugudu w’icyitegererezo wa Rukumberi.
Ngoma: Umudugudu w'ubumwe n'ubwiyunge wo mu murenge wa Remera.
Ngoma: Umudugudu w’ubumwe n’ubwiyunge wo mu murenge wa Remera.
Ngoma: Inyubako ya Hotel y'inyenyeri 3 irimo kubakishwa n'akarere ka Ngoma.
Ngoma: Inyubako ya Hotel y’inyenyeri 3 irimo kubakishwa n’akarere ka Ngoma.
Ngoma: Inyubako z'abikorera ziragenda zihindura ishusho y'Umujyi wa Kibungo.
Ngoma: Inyubako z’abikorera ziragenda zihindura ishusho y’Umujyi wa Kibungo.

4. Bugesera

Bishingiye ku mahirwe menshi ari mu karere ka Bugesera nko kuba gaturanye cyane n’Umujyi wa Kigali no kuba hagiye kubakwa Ikibuga cy’Indege bituma abaturage benshi bajya kuhatura ndetse kimwe n’ahandi mu ntara y’Uburasirazuba gahunda yo gutura ku midugudu yaritabiriwe.

Bugesera: Inzu z'abaturage zigaragaza isuku kandi zirimo kubakwa mu buryo bugezweho. Iyi yubatse mu Mujyi wa Nyamata.
Bugesera: Inzu z’abaturage zigaragaza isuku kandi zirimo kubakwa mu buryo bugezweho. Iyi yubatse mu Mujyi wa Nyamata.
Bugesera: Umudugudu wubakiwe Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya i Rutete muri Rweru.
Bugesera: Umudugudu wubakiwe Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya i Rutete muri Rweru.
Bugesera: Hoteli 'La Palisse' y'inyenyeri 4 irimo kubakwa i Nyamata.
Bugesera: Hoteli ’La Palisse’ y’inyenyeri 4 irimo kubakwa i Nyamata.
Bugesera: Iyi na yo ni Hoteli yuzuye mu Mujyi wa Nyamata.
Bugesera: Iyi na yo ni Hoteli yuzuye mu Mujyi wa Nyamata.
Bugesera: Mu Mujyi wa Nyamata hagaragara inyubako zitandukanye z'amagorofa.
Bugesera: Mu Mujyi wa Nyamata hagaragara inyubako zitandukanye z’amagorofa.

5. Gatsibo

Mu karere ka Gatsibo, na ho harimo kugenda hazamurwa inyubako zijyanye n’igihe, by’umwihariko ahegereye imihanda minini, ariko ukwihuta kwazo usanga kukiri hasi.

Gatsibo: Hagaragara amazu yubatswe hambere ariko ukabona atunganye.
Gatsibo: Hagaragara amazu yubatswe hambere ariko ukabona atunganye.
Gatsibo: Mu bice by'ubucuruzi, ahenshi mu karere ka Gatsibo usanga ari uku hateye.
Gatsibo: Mu bice by’ubucuruzi, ahenshi mu karere ka Gatsibo usanga ari uku hateye.
Gatsibo: Mu Mujyi wa Kabarore harimo kuzamurwa igorofa, ikaba ari na yo rukumbi iboneka muri iyi Centre.
Gatsibo: Mu Mujyi wa Kabarore harimo kuzamurwa igorofa, ikaba ari na yo rukumbi iboneka muri iyi Centre.

6. Kirehe

Akarere ka Kirehe hafi ya kose kagizwe n’icyaro ariko hari uduce nka Nyakarambi tugenda tuzamuka mu iterambere bigatuma n’abaturage bubaka amazu agezweho yo guturamo.

Kirehe: Imwe mu midugudu yo mu karere ka Kirehe ifite inyubako igezweho.
Kirehe: Imwe mu midugudu yo mu karere ka Kirehe ifite inyubako igezweho.
Kirehe: Iyi ni Centre y'ubucuruzi ya Nyakarambi.
Kirehe: Iyi ni Centre y’ubucuruzi ya Nyakarambi.
Kirehe: Gare ya Nyakarambi ifite inyubako ijyanye n'igihe.
Kirehe: Gare ya Nyakarambi ifite inyubako ijyanye n’igihe.
Kirehe: Inyubako nshya z'Ibitaro bya Kirehe zizafasha ibitaro kwakira abarwayi benshi.
Kirehe: Inyubako nshya z’Ibitaro bya Kirehe zizafasha ibitaro kwakira abarwayi benshi.
Kirehe: Iyi ni Guest House yakira abagana akarere ka Kirehe.
Kirehe: Iyi ni Guest House yakira abagana akarere ka Kirehe.
Kirehe: Iyi ni Centre y'ubucuruzi ya Nyakarambi.
Kirehe: Iyi ni Centre y’ubucuruzi ya Nyakarambi.

7. Nyagatare

Mbere y’umwaka wa 1994 akarere ka Nyagatare ahanini hari Parike y’Akagera; imyubakire iri hasi. Ubu, inyubako zo guturamo ziriyongera kandi zigezweho.

Nyagatare: Agace k'amazu meza yo guturamo.
Nyagatare: Agace k’amazu meza yo guturamo.
Nyagatare: Inzu yari igezweho mbere ya 1994.
Nyagatare: Inzu yari igezweho mbere ya 1994.
Nyagatare: Igorofa yuzuye vuba mu Mujyi wa Nyagatare.
Nyagatare: Igorofa yuzuye vuba mu Mujyi wa Nyagatare.
Nyagatare: Izi nyubako ni iza Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Nyagatare.
Nyagatare: Izi nyubako ni iza Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Nyagatare.

Iki cyegeranyo cyakozwe n’abanyamakuru ba Kigali Today mu ntara y’uburasirazuba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Intara yacu iratera imbere nta kibazo kabisa .

Alias yanditse ku itariki ya: 9-01-2015  →  Musubize

iyi ntara iri kwihuta mu iterambere kandi ibi ibikesha imiyoborere myiza cyane , dukomeze kwihita tugana iterambere kandi dukomeze kwimakaza imiyoborere myiza

cucu yanditse ku itariki ya: 4-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka