Abubaka umudugudu i Gacuriro barinubira ukwirukanwa kwa hato na hato

Abakozi bakora mu mirimo yo kubaka umudugudu wa Gacuriro barinubira kwirukanwa kwa hato na hato ndetse bamwe ngo bakagenda batanahawe ibyo bemererwa n’amategeko.

Uyu mudugudu uherereye i Gacuriro mu Karere ka Gasabo wubakwa na Sosiyete y’Ubwubatsi y’Abashinwa izwi nka “China Civil Engineering Construction Corporation.”

Abakora mu bwubatsi bw'umudugudu wa Gacuriro baratabaza kubera kwirukanwa binyuranyije n'amategeko.
Abakora mu bwubatsi bw’umudugudu wa Gacuriro baratabaza kubera kwirukanwa binyuranyije n’amategeko.

Umwe muri abo bakozi birukanywe ni uwitwa Gasekurume Eugene. Yagiriye impanuka mu kazi avunika ukuguru, ajya kwivuza agarutse ngo arirukanwa kuko atari agishoboye gukora no gutanga umusaruro nk’abandi.

Gasekurume avuga ko bamwemereye gutaha i Gicumbi akajya kwivuza ku mafaranga ye hanyuma akazazana fagitire yivurijeho kugira ngo bamusubize amafaranga yakoresheje.

Ngo yaratashye agurisha isambu ye, yivuza ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 232. Agarutse mu kazi ngo ntayo bamusubije ahubwo baramwirukanye kuko atari agishoboye akazi.

Gasekurume yibaza uko azashobora gutunga umugore we n’abana mu gihe n’isambu bahingaga yayigurishije yivuza.

Agira ati “Mbabajwe n’uko banze kunyishyura amafaranga nakoresheje ahubwo bakaba bananyirukanye nkaba ntahanye ubumuga!”

Gasekurume ngo yagejeje ikibazo cye ku buyobozi bw’Akarere ka Gasabo yifuza ko umukoresha we wamwirukanye yamuha amafaranga y’integuza, amafaranga yo mu gihe cy’ikiruhuko yahawe ubwo yarimo yivuza, asaba n’amafaranga y’indishyi y’akababaro kuko yirukanywe mu kazi nyamara arengana.

Umugenzuzi w’Umurimo mu Karere ka Gasabo, Gakuba Damascene, avuga ko mu biganiro n’impande zombie, Gasekurume yemeye amafaranga bamugeneye agera ku bihumbi 80, bakora n’inyandiko ivuga ko ibindi atazirirwa akomeza kubikurikirana.

Gusa ariko, Gasekurume we avuga ko kuba yarafashe ayo mafaranga atari uko yari anyuzwe n’uburyo ikibazo cye kirangijwemo ahubwo ko yari amaburakindi.

Bigirimana n’abamwirukanye ntibasobanura kimwe ikibazo

Uwitwa Bigirimana André wo mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya we bamuhagaritse ku itariki 27 Mutarama 2016.

Yari umufundi kuri ayo mazu yubakwa mu Mudugudu i Gacuriro n’iyo sosiyete y’Abashinwa akaba yari amaze umwaka n’ukwezi kumwe akorana na bo.

Bigirimana bamuhaye aho yubaka, baje kumugenzura bagasanga yahubatse nabi. Ngo bahise bamwirukana, ajya ku karere kubaza impamvu bamwirukanye bamutunguye, nta nteguza, nta n’imperekeza.

Umugenzuzi w’Umurimo mu Karere ka gasabo akavuga ko yaganirije Bigirimana n’abamwirukanye, bavuga ko batamwirukanye burundu ahubwo ko bamuhagaritse mu gihe cy’iminsi itanu, ariko iminsi itanu ishize ntiyagaruka.

Bigirimana we, avuga ko ibyo by’iminsi itanu ari ibyo bahimbye bakimara kumenya ko yabareze nyuma yo kumwirukana mu kazi hadakurikijwe amategeko.

Abirukanwe basanga harimo akarengane

Aba bakozi basanga harimo akarengane mu kubirukana kubera ko birukanwa nta mpamvu zifatika zihari, ndetse ntibanahabwe ibyo umukozi yemererwa.

Bamwe bazira kutumva ibyo abakoresha baba bababwiye kubera kutamenya Igishinwa.
Bamwe bazira kutumva ibyo abakoresha baba bababwiye kubera kutamenya Igishinwa.

Ibi bigarukwaho n’abandi birukanywe barimo uwitwa Nyandwi Noheli na Nzasabahandi Damascene aho bavuga ko iyo baje mu kazi basinya kontaro y’amezi atandatu y’igerageza, nyamara yashira ntibasinyishwe indi ibemerera kuba abakozi, ndetse ntibanahagarikwe, ahubwo bakabwirwa gukomeza gukora.

Abandi barimo abamaze imyaka ine mu kazi bakeka ko indi mpamvu ituma birukanwa ari ukugira ngo abakoresha babo batazabatangaho byinshi umukozi yemererwa mu gihe byaba ngombwa ko hakurikizwa amategeko agenga umurimo mu Rwanda.

Ubuyobozi bubivugaho iki?

Abayobozi b’iyi Sosiyete y’Ubwubatsi y’Abashinwa “China Civil Engineering Construction Corporation” bavuze ko nta makuru bafite yo guha umunyamakuru ahubwo ko niba hari ibyo ashaka kumenya yajya kureba inzego z’ubuyobozi zakurikiranye iki kibazo kuko ari zo bahaye amakuru.

Umwe mu bakurikiranye iki kibazo ni Umugenzuzi w’Umurimo mu Karere ka Gasabo, Gakuba Damascene. Avuga ko muri aya mezi y’ukwa mbere n’ukwa kabiri yakiriye abakozi b’iyo sosiyete babarirwa hagati ya 20 na 25 baje mu bihe bitandukanye basaba kurenganurwa.

Gakuba ati “Icyo dukora, dutumiza umukoresha, tukareba iby’umukozi aregera, tukareba impamvu zatumye asezererwa, igikurikiraho ni uko dutanga inama ku mukozi n’umukoresha, binyuze mu nzira y’imishyikirano.”

Akomeza agira ati “Hari abakozi bahabwa amafaranga yabo dukurikije ibyo itegeko ribagenera, hari n’aho binanirana, bikaba ngombwa ko umukozi asaba ko akorerwa inyandikomvugo akaba yashyikiriza ikirego cye urukiko mu gihe impande zombi zitabashije kumvikana.”

Urwego rushinzwe kugenzura umuriro mu Karere ka Gasabo rwongera gusaba abakozi n’abakoresha kumenya amategeko agenga umurimo no kubahiriza amasezerano y’akazi umukozi n’umukoresha baba bagiranye.

Nubwo hari abahanwa kuko baba bakosheje koko, bamwe mu bakozi bavuga ko amategeko bagenderaho akomeye cyane. Hari nk’abaherutse guhagarikwa mu kazi mu gihe cy’iminsi umunani bakatwa n’umushahara kuko bari bafashwe bahagaze ntacyo bakora mu masaha y’akazi.

Hari abandi na bo bahawe igihano nk’icyo bazira kuba barafashwe bumva radio, bavugira no kuri terefoni mu masaha y’akazi. Hari n’abirukanwa biturutse ku kutumvikana mu mvugo n’ababakoresha akenshi usanga baba bakoresha ururimi rw’igishinwa gusa, uko kutumvikana mu rurimi bigatuma bakora ibitandukanye n’ibyo bababwiye.

Umudugudu wa Gacuriro uherereye mu karere ka Gasabo urubakwamo amazu abarirwa muri 500 akaba yubakwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) cyahaye isoko iyo Sosiyete y’Ubwubatsi y’abashinwa.

Ayo mazu akaba aziyongera ku yandi menshi yubakwa hirya no hino hagamijwe gukemura ikibazo cy’amacumbi akomeje kuba ingorabahizi mu Mujyi wa Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ariko MWe abashinwa ntimubaza kuko najye mbakoreye imyaka ibiri ndabasemurira ariko natakintu nakimwe bakora gikurikije amategeko icyo nasaba leta yacu yubumwe Niko yabihagurukira kuko natabwo amategeko arenganura abize gusa kuko nabakoresha amaboko balorwsha nubwonko .none c nights umuntu akora imyaka irenga itatu bakavuga ko Atari umukozi wemewe kdi amategeko avuga ko nivura umukozi akora amezi atatu yigerageza gusa abayobozi bakarere ka Gasabo kubabwire iki kibazo bagutera utwatsi nkaho natashongiro gifite gusa tugomba kurenganurwa ikindi kdi ESE named ko muvizi haraho umuntu akorera 1000frw Mu masa 9 ibi ntaho bikiba hano kuri Kigali ahubwo company zacu zabanyarwanda nizo zihemba neza peer gusa bibaye byiza abashinzwe abakozi vagakwiye kujya bagenzura aho site zanbashinwa ziri hose and then bakareko ko really umukozi wese uhakorera ahabwa ibigenwa namategeko murakoze.

Kevin yanditse ku itariki ya: 3-11-2017  →  Musubize

Impamvu abo bashinwa basabwa gusobanura ibibareba by’akazi kabo bakabyanga ni iyihe? Ako ni agasuzuguro cg uburiganya. Abo bayobozi b’akarere bagombye kwibutsa ndetse bagategeka iyo sosiyete kubaha amategeko, apana guhora babagoragoza nkaho batari ku kazi. Kuko abo bakozi nabo iyo bakosheje bahanwa birenze n’urugero.
Abo banyamahanga ntibagombye gukoresha umuntu batyo, hanyuma ngo amakosa yabo agirirwe ikigongwe!
Ubwo ninka bwabukorone!

Karama yanditse ku itariki ya: 23-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka