Abahesha b’Inkiko batabigize umwuga bazajya bagobokwa nibatwarwa mu nkiko

Umuryango Transparency International Rwanda uratangaza ko umuhesha w’inkiko utarabigize umwuga atazongera kurengana kubera gushyira mu bikorwa imyanzuro y’urukiko.

Uyu muryango uvuga ko byajyaga bibaho ko umuhesha w’inkiko utarabigize umwuga aregwa ku giti cye kubera kurangiza urubanza, kuko nta tegeko rimurengera ryabagaho, ariko ngo ubu ashobora kugobokesha urwego ahagarariye mu kurangiza urwo rubanza akaba ari rwo ruregwa cyangwa rugakurikiranwa kuko aba yashyize mu bikorwa inshingano ze.

Abahesha b'ibinkiko batari ab'umwuga bagiye kujya bagobokwa igihe bashowe mu manze.
Abahesha b’ibinkiko batari ab’umwuga bagiye kujya bagobokwa igihe bashowe mu manze.

Abahesha b’inkiko batabigize umwuga biganjemo abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’imirenge, aho mu nshingano zabo bongerewemo no kurangiza imanza zabaye itegeko zitakijuririwe.

Bamwe mu bahesha b’inkiko batabigize umwuga bavuga ko byari bibakomereye kurangiza imanza kuko iyo ururangije harimo ingingo zidasobanutse neza byagushyiraga mu butabera kandi Leta yagusabye kubikora ntigutabare ahubwo ukaregwa ku giti cyawe.

Iki ni ikibazo cyibazwaga kuva umwaka ushize na bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge barimo na Migabo Vitari, wavuganye na Kigali Today asaba ko Leta yajya yishingira Umuhesha w’Urukiko utarabigize umwguga igihe yarezwe azira gutanga serivisi.

Migabo agira ati “Iyo warezwe mu rukiko wishyura umwavoka, n’ibyo uba waciwe, Leta yagombye kureba uko itegeko risobanuka neza igihe umuhesha w’inkiko ashowe mu manza amanzaganya akarenganurwa kuko aba yabikoze mu buryo bw’akazi”.

Ubwo iki gitekerezo cyatangwaga imbere ya Komosiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu umwaka ushize, Nirere Madeleine, uyobora iyi Komisiyo, yatangaje ko hagiye gukorwa ubuvugizi abahesha b’inkiko bakaba bahabwa ubufasha igihe bahuye n’ibibazo dore ko kurangiza imanza batabigize umwuga usibye amahugurwa bahabwa.

Nirere Madelene, Komosiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu, avuga ko abarangiza imanza batarabigize umwuga bazakomeza kuvuganirwa igihe bibaye ngombwa ariko na bo akabasaba kwitwararika mu kazi bakora.
Nirere Madelene, Komosiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, avuga ko abarangiza imanza batarabigize umwuga bazakomeza kuvuganirwa igihe bibaye ngombwa ariko na bo akabasaba kwitwararika mu kazi bakora.

Cyakora Nirere avuga ko nubwo abahesha b’inkiko batabigize umwuga bashobora kubangamirwa no kurangiza imanza zidasobanutse, bitavuze kwirengagiza amategeko ngo bazirangize badashishoje neza, ariko ngo aho bigaragara ko barengana, ni ibyo gukosorwa.

Nirere agira ati “Ni ukuvuga ngo igjhe cyose hazagaragara ko hekenewe impinduka itegeko rishobora guhinduka, ariko ntabwo umuhesha w’inkiko utarabigize umwuga ashobora kubyitwaza kuko na we agomba gushishoza ku gushyira mu bikorwa ibidasobanutse mu rubanza”.

Umucamanza ashobora gutangaza imyanzuro idasobanutse

Umuryango Transparency Interantional Rwanda utangaza ko bishoboka ko umucamanza atangaza imyanzuro irimo ingingo zidasobanutse kandi uwatsinzwe atemerewe kuyijuririra bikaba ngombwa ko umuhesha w’iniko utari uw’umwuga arurangiza.

Icyo gihe, uwatsinzwe yitabaza kurega uwarangije urubanza kuko nta yindi ngingo uwatsinzwe yaheraho ajurira, ubwo uwarangije urubanza rurimo ingingo zidasobanutse akaba ari we ujya mu byago nk’uko bigendekera abahesha b’inkiko batabigize umwuga.

Tranciparency bashyigikiye ko nta muhesha w’inkiko utarabigize umwuga warangiza urubanza na we ubwe abona ko hari zimwe mu ngingo zidasobanutse zamuteza ibyago, ari na yo mpamvu ngo hasohotse itegeko ryo kubagobokesha inzego bahagarariye kugira ngo ari zo zirengera ibyakozwe.

Umuyobozi ushinzwe Ubutagatsi n’Amategeko muri Transiparency Rwanda, Kabera Pierre Claver, avuga ko itegeko ryashyiragaho abahesha b’inkiko batabigize umwuga ritateganyaga ingingo zibarengera igihe bashyize mu bikorwa ibyemezo by’umucamanza, ari na byo byahinduwe mu itegeko rishya.

Kabera avuga ko abahesha b'inkiko batagize umwuga bemerewe kugobokesha urwego bahagarariye mu kurangiza imanza ariko na bo bagomba gushishoza mbere yo kurangiza imanza.
Kabera avuga ko abahesha b’inkiko batagize umwuga bemerewe kugobokesha urwego bahagarariye mu kurangiza imanza ariko na bo bagomba gushishoza mbere yo kurangiza imanza.

Kabera agira ati “Itegeko ribarengera ubu rirahari, bashobora kugobokesha, (ni ukuvuga kwitabaza urwego bahagarariye) igihe cyose bashyize mu bikorwa ibyo basabwa mu kazi kabo, icyo gihe urwego bahagarariye ni rwo rubibazwa, ariko na bo bagomba gushishoza bakareba niba ibyo bakora nta ngingo zidakurikije amategeko”.

Kabera avuga ko iyo urubanza rudasobanutse ururangiza agomba kwandikira urukiko rwaciye urwo rubanza arusaba kugaragaza ingingo zidasobanutse, ariko ko iyo warurangije ukaregwa ushobora kugobokwa n’urwego wari uharagarariye muri urwo rubanza, bikuraho imbogamizi za Migabo yagaragazaga hejuru.

Ruswa n’akarengane biracyabangamiye irangiza ry’imanza

Umuryango WOCINA uharanira kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’abagore ukaba unagira uruhare mu gukora ubushaakashatsi n’ubuvugizi ku bigendanye na ruswa n’akarerengane ugaragaza ko hakiri ikibazo cyo kudashyira mu bikorwa imyanzuro y’inkiko cyangwa yaturutse mu bwumvikane kubera ikimenyane na ryuswa.

Umuyobozi wa Sosiyete Sivile mu Karere ka Muhanga avuga ko umuryango WOCINA uzongera ingufu mu buvugizi bw'ahagaragara akarengana na ruswa.
Umuyobozi wa Sosiyete Sivile mu Karere ka Muhanga avuga ko umuryango WOCINA uzongera ingufu mu buvugizi bw’ahagaragara akarengana na ruswa.

Uwamabera Anastasie avuga ko hari abantu bikomeraho mu gushyira mu bikorwa imyanzuro yabaye itegeko kubera ikimenyane na ruswa, agira ati “Hari abivugira ko bagiraga ikibazo kubera ko baziranye n’abo barangiriza imanza, ariko ubu turabahugura bari kugenda bumva ibyo basabwa n’uko babishyira mu bikorwa”.

Uyu muryango umaze amezi 10 ukurikirana bene ibyi bibazo wakiriye ibibazo bigera kuri 400 ariko ngo ibisaga 300 byarakemutse, kuko baba abaturage, baba abayobozi bakoze amakosa ku baturage.

Umuyobozi wa WOCINA, Uwamabera Athanasie, avuga ko uko inzego zose zihabwa amahugurwa hari impinduka zigaragaza nubwo biba bitoroshye.

Agira ati “Biratugora kugira ngo umuyobozi yemere ko yakoze ikosa kuko aba agomba kwisobanura ngo agaragaze ko umuturage ari we ufite ikosa cyane cyane iyo hari urundi rwego rubiri inyuma, ariko turagerageza kandi ibisubizo bikaboneka kandi tuzamkomeza kuko dushyigikiye ko akarengane gacika”.

Inzego z’umutekano, inzego z’ubuyobozi bw’ibanze, abahagarariye Minisiteri y’Ubutabera mu turere ndetse n’abagize sosiyete sivile bavuga ko byagaragaraga ko hari igjhe ikimenyane kibaho koko bikaba byagorana kurangiza urubanza ariko ngo ubuvugizi burakomeje kandi hari ikizerecyo kunobana umuti urambye.

Harerimana Jean de la Croix, uyobora Sosiyete Sivile mu Karere ka Muhanga, avuga ko kuba WOCINA ije gufatanya n’izindi nzego z’ibanze bishobora kugabanya ikibazo cyo kurangiza imanza no kurwanya akarengane.

Harerimana avuga ko urwego rw’imiryango itegamiye kuri Leta yafatanyaga ubusanzwe na Leta kandi ko hari icyizere cy’uko nko mu myaka ibiri ibibazo by’akarengane na Ruswa bizaba byakemutse ku kigero cyo kwishimirwa.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ngewe nasabye gatanya kuko narimbangamiwe nuwotwashakanye ntanga ikirego turaburana ategekwa kunsubiza igararama ntiyabikora mpabwa irangizarubanz,igihe cyo kujurira kirangiye nsaba cachet mpuruza ndayibona inkiko zisaba gutifu w’umurenge kurangiza imanza mbimusabye arabibika amezi abaye 3 ntacyo ankorera Kandi Hari ideni ririkunguka none arambwirango Hari Aho urukiko rwnditse nabi ubuso bw’ubutaka mfite muwundi murenge ngo ntiyandangiriza urubanza mu mitungo yo mu murenge ayobora Hari ikibazo mu wundi murenge none nakora iki?

Alias Ngondo yanditse ku itariki ya: 15-01-2022  →  Musubize

Umuhesha w’inkiko wabigize umwuga yaje kurangiza umwanzuro wafashwe n’abunzi b’umurenge maze agendera ku kimenyane cy’uwamwiyambaje ngo amurangirize uwo mwanzuro arenganya umubyeyi wacu.none yaregwa hehe:twasubira mu bunzi dore ko umwanzuro wabo bawufifitse ugateza ubwumvikane buke ariko uwo muhesha w’inkiko ntabyumve ngo abaze ababaze,cg twagana urukiko rwibanze?murakoze ku nama zanyu nziza kdi niba hari ubufasha mwampa nabagezaho uko ikibazo giteye kirimo ruswa n’akarengane

NIYITEGEKA ALPHONSE UMWANA WA NZIYUMVIRA PHENIAS yanditse ku itariki ya: 30-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka