Irushanwa rya Golf ryateguwe na BK ryarushijeho kubakundisha u Rwanda

Bamwe mu bitabiriye inama y’abayobozi bakuru b’ibigo byo muri Afurika (Africa CEO Forum) barishimira ko binyuze mu irushanwa ry’umukino wa Golf ryateguwe na Banki ya Kigali, ryatumye barushaho kunyurwa n’aho u Rwanda rugeze mu iterambere.

Ryitabiriwe n'abantu batandukanye
Ryitabiriwe n’abantu batandukanye

Ni irushanwa rya BK Golf ryarimo kuba ku nshuro ya kabiri ryiswe ‘Bank on the Blue, Score on Green’ ryabaye tariki 18 Gicurasi 2024, ryitabirwa n’abari bitabiriye Inama y’abayobozi bakuru b’ibigo muri Afurika.

Ni irushanwa ryabereye mu Mujyi wa Kigali ahitwa Kigali Golf Resort and Villa, rihuza inzego zitandukanye hagamijwe guhura, gusabana, no guhatana, mu rwego rwo kurushaho kumenyana, himakazwa ubufatanye hagati y’abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye mu Rwanda n’abandi baturutse mu bindi bihugu.

BK Golf Tournament yitabiriwe n’abantu 60, barimo 51 bo mu nzego zitandukanye mu Rwanda hamwe n’abandi 9 baturutse hanze y’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru w’ikigo NICO Holdings Plc cyo muri Malawi, Vizenge M. Kumwenda, yabwiye Kigali Today ko uretse kuba kwitabira irushanwa rya BK Golf byaramuhaye umwanya wo kuruhuka mu mutwe no guhura n’Abanyakigali cyane ko ari ubwa mbere yari ageze mu Rwanda, ariko yaboneyeho no kubona uko u Rwanda ari rwiza.

Bamwe mu bitabiriye iri rushanwa
Bamwe mu bitabiriye iri rushanwa

Yagize ati “Naturutse muri Malawi, navuga ko nanyuzwe n’ibyo nabonye hano, imihanda myiza isukuye, abantu beza bahorana akanyamuneza. Navuga ko kutuzana hano cyari igitekerezo cyiza Banki ya Kigali yagize cyo kudutumira kuza gukina, badukoreye byose, badutegurira ibishoboka, nakiriwe neza, aha hantu ni heza, kandi binateguye neza, ni ukuri ni ahantu heza ho kuruhukira, byatumye ntekereza kuzagaruka, kuko byanyeretse ko hari byinshi umuntu akwiye kubona hano.”

Vizenge avuga ko yajyaga yumva u Rwanda n’amahano yahabereye mu 1994, ariko atiyumvishaga ko bishoboka ko baba baravuye muri ibyo bihe ngo bashobore kubaka Igihugu cyiza nk’icyo bafite uyu munsi, kiri ku murongo. Byatumye yibaza ngo niba u Rwanda rwarashoboye kubikora, kuki bo batabigeraho?

Ubuyobozi bukuru bwa Banki ya Kigali nk’umuterankunga mukuru w’irushanwa, bwashimiye abashyitsi bitabiriye ubutumire, bakanemera kwifatanya n’abandi muri iryo rushanwa, kandi ko umukino wa Golf ufite uburyo butandukanye ushobora gufasha abawukina kwiga byinshi birimo indangagaciro n’ibindi.

Ni ku nshuro ya kabiri Banki ya Kigali itegura irushanwa rya Golf mu Mujyi wa Kigali
Ni ku nshuro ya kabiri Banki ya Kigali itegura irushanwa rya Golf mu Mujyi wa Kigali

Gutegura iryo rushanwa biri muri gahunda ya Banki yo gutanga umusanzu wayo mu kurushaho kwimakaza umubano no kuwagura mu bijyanye n’ubucuruzi ndetse no gushyigikira siporo n’imyidagaduro mu Rwanda.

Abakinnyi bashimishijwe no gutumirwa mu irushanwa ryateguwe na Banki ya Kigali
Abakinnyi bashimishijwe no gutumirwa mu irushanwa ryateguwe na Banki ya Kigali
Nyuma y'irushanwa abaryitabiriye baboneyeho umwanya wo guhura no gusabana
Nyuma y’irushanwa abaryitabiriye baboneyeho umwanya wo guhura no gusabana
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka