NEC yasanze ibyangombwa bya Dr. Frank Habineza ushaka kwiyamamaza bituzuye

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2024, Dr. Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda, yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), ibyangombwa bisaba guhagararira iryo shyaka nk’umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Dr Habineza yatanze kandidatire ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu
Dr Habineza yatanze kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu

Ishyaka Democratic Green Party kandi ryanatanze urutonde rw’abantu 64, ryifuza ko baba abakandida Depite mu matora azaba muri Nyakanga 2024.

Dr. Habineza yageze ku cyicaro cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora saa cyenda n’iminota 23, aherekejwe n’umugore we ndetse n’abandi barwanashayaka b’Ishyaka Green Party. Nyuma yo kwakirwa na Perezida wa Komisiyo y’Amatora, yasabwe gutanga ibyangombwa bimwemerera kuba umukandida Perezida.

Icyatunguranye ariko, ni uko hari bimwe mu byangombwa yasabwe ariko biza kugaragara ko atabizanye, birimo nk’ibaruwa isaba kandidatire yandikirwa Komisiyo y’Amatora, ndetse n’icyamezo cy’uko umuntu yatakaje ubundi bwenegihugu mu gihe yari abufite.

Ibi kandi ni na ko byagenze ubwo abahagarariye iri shyaka bajyaga gutanga urutonde rw’abo ryifuza ko bazarihagararira mu matora y’Abadepite, kuko bageze mu cyumba ibyangombwa basabwe byose bakabibura.

Byabaye ngombwa ko Komisiyo y’Amatora isaba itangazamakuru gusohoka, ikabanza kuganira n’abahagarariye ishyaka kuri icyo kibazo.

Dr Habineza mu byangombwa yazanye hari ibyaburagamo
Dr Habineza mu byangombwa yazanye hari ibyaburagamo

Nyuma yo kubiganiraho, basanze uwari uhagarariye ishyaka nta cyemezo yahawe cyo kurihagararira, ariko kuko umuyobozi waryo Dr. Frank habineza yari akiri hafi, aba ari we uza gutanga urutonde rw’abakandida Depite ba Green Party.

Dr. Frank habineza yavuze ko atari ukubyibagirwa cyangwa se kwanga kubizana, ko ahubwo habayeho kwitiranya ibaruwa isaba kandidatire n’icyemezo cy’uko yatanzwe n’ishyaka. Na ho ku cyangombwa cy’uko yatakaje ubwenegihugu bundi yari afite, Dr. habineza yavuze ko yatakaje ubwenegihugu bwa Suwede yahoranye ubwo yajyaga kwiyamamaza mu matora yo muri 2017, bityo akaba yumvaga atari ngombwa ko yongera kuzana icyo cyemezo.

Yagize ati “Ntwabwo twabyibagiwe! Numvaga atari ngombwa kongera kuzana icyemezo ko naretse ubwenegihugu bwa Sweeden, kuko naburetse muri 2017”.

Perezida wa Komisiyo y’Amatora Oda Gasinzigwa, yavuze ko iyo uwifuza kuba umukandida hari ibyangombwa abura, amategeko aba amwemerera ko yazabizana mu gihe gutanga kandidatire bigikomeza.

Dr. Frank Habineza, nyuma yo gutanga kandidatire ye yaganiriye n'abanyamakuru
Dr. Frank Habineza, nyuma yo gutanga kandidatire ye yaganiriye n’abanyamakuru

Dr. Frank Habineza yavuze ko amatora yo muri uyu mwaka bayiteguye neza kandi bayitezemo intsinzi iruta ibindi bihe byabanje, kuko ubu ishyaka ryabo ryakuze kandi rikaba riri mu buyobozi, aho rifite Abadepite babiri ndetse n’Umusenateri.

Ati “Ishyaka ryarakuze, abaturage barigiriye icyizere, aya matora twiteguye intsinzi ikomeye cyane”.

Dr. Frank Habineza watanzwe na Green Party, abaye uwa kabiri utanze ibyangombwa bisaba kuba umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, nyuma ya Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi.

Perezida wa komisiyo y'Igihugu y'amatora Oda Gasinzigwa, yakira ibyangombwa bya Dr Frank Habineza
Perezida wa komisiyo y’Igihugu y’amatora Oda Gasinzigwa, yakira ibyangombwa bya Dr Frank Habineza
Dr Habineza, yagaragarijwe bimwe mu byangombwa byaburaga
Dr Habineza, yagaragarijwe bimwe mu byangombwa byaburaga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka