The Rock, ari we Dwayne Douglas Johnson, afite imyaka 42, yavukiye mu Mujyi wa Hayward, Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) tariki 2 Gicurasi 1972 akaba umukinnyi wa kaci winjiye muri sinema aba umwe mu bakinnyi na Filimi bakize muri USA.
Bamwe mu bakina filimi mu Rwanda baranenga urutonde rw’abahatanira ibihembo bya Rwanda Movie Awards, bakinubira kuba batagaragara kuri urwo rutonde kandi ngo barakoze cyane mu mwaka ushize wa 2014, nk’uko babitangarije ikiganiro KT Idols cyatambutse kuri KT Radio tariki 21/02/2014.
Ubuyobozi bw’ishuri ryisumbuye rya Nyange mu Karere ka Ngororero (Nyange Secondary School, National Imena Heroes) hamwe n’abanyeshuri baryigaho bavuga ko bamaze imyaka 2 barakoze filimi igaragaza ubutwari bw’abanyeshuri b’i Nyange ikaba yararangiye ariko bakabura inkunga yo kuyimenyekanisha.
Sony Pictures Entertainment, ikigo gitunganya Filimi cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) cyatangaje ko noneho amazu amwe yo muri icyo gihugu yerekana Filimi azerekana Filimi “The Interview”, ikinwa yerekana urupfu rw’umuyobozi wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Barack Obama, yanenze Sony Pictures Entertainment, ikigo cyo muri icyo gihugu gitunganya Filimi, kuba cyarahagaritse kwerekana Filimi “The Interview”, ivuga ku iyicwa rya perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un.
Nkurunziza Gaston umukinnyi wa filime n’amakinamico nyarwanda utuye mu mujyi wa Kigali avuga ko Sinema mu Rwanda ikiri kure, ariko akizera ko izagera ku rwego rushimishije biturutse ku bakinnyi bagenda bagaragaza impano zidasanzwe muri uwo mwuga.
Sony Pictures Entertainment, ikigo gitunganya Filimi gifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), cyatangaje ko kitacyerekanye bwa mbere Filimi yitwa “The Interview”; nk’uko byari biteganyijwe, nyuma yo gutinya ibitero by’iterabwoba bishobora kuba iramutse yerekanwe.
Niyongira Josine uzwi ku izina rya Aline mu mukino w’Urunana aravuga ko ibyo akina bidakwiye gufatwa ko aribyo akora, ahubwo ngo ni inyigisho kuko mu buzima busanzwe ari umukobwa wiyubaha udashobora kugwa mu bishuko bya ba shuga dadi (sugar dady) nk’ibyo Ngarambe yamugushijemo.
Inzu ADALIOS isanzwe ikora filime mbarankuru (filme documentaire) yo mu gihugu cy’Ubufaransa irimo gufata amashusho ya filime yitwa L’espoir du Kivu, izagaragaza ubwiza b’u Rwanda butajya buvugwa, hamwe n’umutungo kamere u Rwanda rushobora gukoresha mu gucyemura ikibazo cy’ingufu z’amashanyarazi n’ibikomoka kuri peteroli.
Bamwe mu bakinnyi ba filime mu Rwanda baravuga ko bamwe mu bategura bakanakora filime (Producers) bajya bambura abakinnyi, abategura aya mafilime nabo bakavuga ko abakinnyi nabo kenshi babahemukira.
Umukinnyi wa filime wo mu gihugu cya Nigeria, Ramsey Nouah avuga ko kugira ngo abakina filimi mu Rwanda batere imbere bakwiye kubanza gukunda umwuga wa bo, kandi bakirinda gushaka inyungu za vuba.
Sibomana Emmanuel ukina mu ikinamico Urunana yitwa Patrick Musonera akaba abihuza no gukora kuri Radio 10 na TV 10 aho akora nka Cameraman (gafotozi) na Editor (atunganya) w’amakuru, arasaba abakurikirana inkinamico kujya bamenya gutandukanya ibyo bumvamo bakina n’uko babayeho mu buzima busanzwe.
Abantu batandukanye bakunda kureba filime bavuga ko Filime Nyarwanda zikundwa n’abatari bake ngo ariko uburyo zimwe ziba zikinnye bitaryoheye amaso, cyangwa se bakaba baranazikinnye bigana Filime zo mu mahanga, ngo bituma hari abareka kuzireba bakirebera inyamahanga zibaryohera kandi ziba ari n’umwimerere.
Kuri uyu wa gatanu tariki 20/06/2014 mu Kiyovu ahazwi nko kuri “The Office” haramurikwa filime yiswe “Umutoma” ikaba ari filime igiye kugaragaramo Depite Edouard Bamporiki.
Filime-mpamo “L’ABCES DE LA VERITE” yanditswe na Gasigwa Leopold igaragaza aho Kiriziya Gatorika ihuriye cyangwa itandukaniye n’abihaye Imana bayo bakoze Jenoside yamuritswe kuwa kabiri tariki 08/04/2014 muri Sport View Hotel i Remera.
Mu gikorwa cyitwa Film Premiere & Award Gala cyizabera i Kigali ku cyumweru tariki 23/03/2014 hazongera gutangwa igihembo kuri filimi ngufi ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda izatsinda muri filime eshatu zihanganye.
Filime yitwa “Saruhara” ikinwe mu buryo bwa gakondo aho usangamo imibereho ijyanye n’umuco gakondo w’Abanyarwanda, guhera tariki 18/03/2014, yageze ku isoko nk’uko twabitangarijwe na Janvier, umwe mu bakinnye iyi filime akaba ari nawe mukinnyi wayo w’imena wakinnye yitwa Ngaramaninkwaya (Ngarama).
Kuri uyu wa kabiri tariki 25/02/2014 haratangira igikorwa cyo gutora no guha amahirwe yo kwegukana igihembo abakinnyi ba filime hakoreshejwe ubutumwa bugufi kuri telefoni igendanwa.
Itsinda New Hill rikora cinema mu Rwanda riratangaza ko nyuma yo gutoranya abakinnyi bazakina muri filime yabo “Mama ni nde?” bagiye kwerekana ko abakinnyi bashya muri uyu mwuga bashobora kubyazwa umusaruro bakagera ku rwego rukomeye.
Kiefer Sutherland wakinnye muri filimi “24 Heures Chrono” yitwa Jack Bauer agiye kongera kugaragara mu kindi gice gishya cy’iyo filimi cyitwa “24: Live Another Day” nyuma y’imyaka igera kuri ine iyo film ihagaze.
Umuhanzikazi w’amafilime, Ninon Ruheta ufite imyaka 15 gusa y’amavuko, agiye kumurika filime ye ya mbere yanditse yise “Amahirwe yanjye ni wowe” iki gikorwa kikaba kizaba ku itariki 13.12.2013 ahabera imurikagurisha i Gikondo (Expo Ground).
Abakinnyi ba filime bakomoka mu Rwanda barahamagarirwa kwiyandikisha kugirango hazavemo abazakina muri filime izaba irimo umukinnyi w’icyamamare wo muri Nigeria witwa Ramsey Nouah.
Mu Rwanda hagiye kongera kubera ku nshuro ya kabiri Iserukiramuco Nyarwanda rya filimi za gikristu, rikazatangira kuwa gatanu tariki ya 15/11 rigasozwa ku cyumweru tariki ya 24/11/2013 ubwo hazatangwa ibihembo kuri filime zizaba zahize izindi.
Mu gikorwa kizabera mu Bubiligi tariki 02/11/2013 cyo kwizihiza imyaka 50 Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) imaze ivutse, hazerekanwa filime yakozwe ku mateka (film documentaire) ya UNR, izagaragaramo bamwe mu bayobozi bize muri iyi Kaminuza.
Umukinnyi ukomeye w’amafilimi witwa Samuel L. Jackson aratangaza ko abatunganya ama-film b’i Hollywood bari gushaka Usain Bolt ukina umukino wo gusiganwa ku maguru kugira ngo azakine muri Film yitwa “The Secret Service”.
Iyaremye Yves, umukinnyi wa filime ndetse n’umwanditsi wazo, ukomoka mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera, atangaza ko kuba yarabonye igihembo muri REMO Awards, kubera amafilime akora byamuteye imbaraga zo gukomeza gukora cyane.
Rwanda Christian Film Festival ni iserukiramuco rya Sinema Nyarwanda ritegurwa na Chris Mwungura rikaba ryaratangiye umwaka ushize wa 2012.
Igice cya mbere cya Filimi “Ineza Yawe” yanditswe n’umukinnyi wa filimi, Iyaremye Yves, ukomoka mu karere ka Burera, cyageze ku isoko ku wa gatandatu tariki 01/06/2013, nyuma y’iminsi myinshi gitegerejwe.
Igice cya kabiri cya filime nyarwanda y’uruhererekane JABO yakunzwe na benshi kubera inkuru ivugwamo yabayeho, kiragera ku isoko ku wa Mbere tariki 29/04/2013, nk’uko bitangazwa na KAZE FILMZ, kampani uatunganyije iyi filime.
Umwanditsi wa Filimi yamenyekanye cyane mu Rwanda yitwa “NIKO ZUBAKWA” witwa Yvette DOruwase, atangaza ko yanditse iyi filimi agendeye ku mibereho itandukanye y’abashakanye yitwa igaragara mu muryango Nyarwanda kuri iki gihe.