Umuhanzi uzakererwa muri Salax Awards azasanga bamurenze

Abagize Ikirezi Group itanga Salax Awards baratangaza ko gahunda izaba yateganyijwe ku munsi wo gutanga ibihembo igomba gukurikizwa uko yagenywe kabone nubwo abahanzi bazahembwa batinda kuhagera.

Umuhanzi uzakererwa azasanga gahunda zigeze kure, nibinaba ngombwa azasanga bamurenze kuko ntagutegereza ko abahanzi babanza kuhagera ngo ibirori bibone gutangira; nk’uko byasobanuwe mu nama yahuje ubuyobozi bw’Ikirezi Group, abaterankunga n’abanyamakuru tariki 15/03/2012.

Mu rwego rwo kwirinda uzavuga ko yagize ikibazo cyo kuhagera, hari uburyo bwateganyijwe bwo kubatwara; nk’uko byatangajwe na Mike Karangwa, ukuriye Ikirezi Group, itegura ikanatanga ibihembo bya Salax Awards.

Ikindi cyatangajwe ni uko muri ibyo birori hazabaho umutambagiro ku itapi itukura, aho abahanzi, abanyamakuru, abaterankunga n’abandi bantu banyuranye bateza imbere umuziki bazatambagira mu birori bose babareba, ibi rero umuhanzi uzakererwa akaba atazategerezwa.

Abayoboye Ikirezi group n'abaterankunga mu nama tariki 15/03/2012
Abayoboye Ikirezi group n’abaterankunga mu nama tariki 15/03/2012

Muri ibyo birori bizaba tariki 31/03/2012 kuri Petit Stade mu mujyi wa Kigali hazinjira abafite ubutumire (invitation) n’amatike yo kwinjira kuko hazakorwa amatike angana n’imyanya izaba ihari. Abazasaguka bazarebera hanze kuko hari uburyo bwo kwerekana ibirori hifashishijwe ikoranabuhanga (projecteur) ku buryo n’abazaba bari hanze bose bazaba bareba; nk’uko byasobanuwe na Mike karangwa.

Intumwa ya ministeri y’umuco na sport, Makuza, yasabye ko umwaka utaha hazabaho guhitamo ama videos meza cyane ku rwego mpuzamahanga ku buryo yazajya anyura kuri televiziyo mpuzamahanga.

Hashimiwe abaterankunga barimo Net Solution yatanze imfashanyo ku bijyanye no gutorera ku murongo wa MTN ndetse na MTN ubwayo itarahwemye gutera inkunga Salax Awards kuva igitangira.

Hongeye gushimangirwa ko umuhanzi w’umwaka (artist of the year) azaba ari umuhanzi wigaragaje cyane cyangwa watowe mu bintu byinshi kurusha abandi.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka