Theo Bosebabireba azamurikira rimwe alubumu ze zose uko ari umunani

Uwiringiyimana Theogene benshi cyane bazi ku izina rya Bosebabireba azanye agashya katigeze gakorwa n’undi muhanzi kuko yatangangaje ko agiye kumurika alubumu ze zose uko ari umunani kandi akazazimurikira icyarimwe.

Ubwo yavuganaga n’umunyamakuru wa Kigali Today, Theo yagize ati: “…Ubu tuvugana ndi gutegura igitaramo cya Launch ama alubumu yanjye yose uko ari umunani nkayashyira kumugaragaro. Niyo launch ya mbere ngiye gukora kuva nabaho, nzazishyira kumugaragaro icyarimwe…”.

Yakomeje atubwira ko amatariki bakiri kuyategura ariko ko ari mu kwezi gutaha kwa cumi n’abiri. Gusa ngo n’ahantu ntibarabona aho kuzakorera.

Uyu muhanzi urangwa n’indirimbo zihimbaza Imana (Gospel) zihariye bitewe n’uburyo ziba zikoze ndetse n’amagambo aba arimo ngo arimo gukora alubumu ya munani ndetse ayigeze ku ndirimbo ya gatandatu.

Theo Bosebabireba aherutse gutaramira abakunzi be muri Contact Restaurant akaba yararirimbye bamuteruye kubera kumwishimira cyane.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Zirakeye pe!abakobwa bazi music naba maman bazi guhimbaza bo warabiboneye tu utubwire idini basengeramo turiyoboke.

Winny yanditse ku itariki ya: 15-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka