Meddy arateganya kuza mu Rwanda vuba aha

Umuhanzi Ngabo Medard uzwi ku izina rya Meddy ubu uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aratangaza ko akumbuye u Rwanda ndetse n’abafana be ku buryo ashaka kugaruka mu Rwanda agakoresha igitaramo.

Meddy yatangarije ikiganiro Ten Super Star cyo kuri Radio 10 ko nubwo ari kure y’igihugu cye ariko agikunda Abanyarwanda. Ntiyavuze neza igihe azazira ariko ngo ni muri uyu mwaka.

Aho ari muri Leta ya Texas aho arimo kwiga Computer Science muri Texas Christian University, Meddy aherutse gusohora indirimbo yitwa “Ni Njyewe”. Avuga ko amagambo ari muri iyo ndirimbo atayabwiraga umukobwa, yaba yarahemukiye ahubwo ko yaririmbiraga abafana be bo mu Rwanda, kuko abakumbuye.

Ikindi ngo ni uko hari muhungu babana muri Amerika wamutekerereje uburyo yahemukiye umukobwa w’inshuti ye, inshuro imwe gusa, bigatuma batandukana burundu yumva biramubabaje cyane ahita abihimbamo indirimbo.

Meddy yavuye mu Rwanda hamwe na The Ben muri 2010 ubwo bajyaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho bari bagiye kwifatanya n’Abanyarwanda mu gikorwa cyiswe Urugwiro Conference, ariko igihe cyo bagombaga kumarayo cyarangira ntibagaruke.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka