Ku myaka irindwi y’amavuko araririmba agasusurutsa imbaga
Ikwiyikuzo Diane uvuka mu murenge wa Butaro mu karere ka Burera afite imyaka irindwi y’amavuko; ariko iyo ari imbere y’abantu ari kuririmba ntiwapfa kumenya ko angana atyo ukurikije ukuntu aririmba nta bwoba afite.
Diane aririmba ari kumwe na musaza we umucurangira iningiri. Uwo musaza we avuga ko ariwe uhimba idirimbo hanyuma mushiki we Diane akaziririmba amucurangira. Avuga ko kuririmba ntaho babikomora mu muryango w’iwabo.
Musaza wa Diane avuga ko mu muryango w’iwabo nta muntu azi wigeze aririmba ku buryo yabigira umwuga. Ngo byamujemo yumva ko agomba kubikora hanyuma mushiki we Diane aramufasha.
Diane na musaza we baririmba mu birori bitandukanye kandi bagashimisha abantu. Mu marushanwa ku miyoborere myiza yabaye mu Rwanda babashije kugera ku rwego rw’igihugu aho barushanyijwe n’abandi baturutse mu ntara zo mu Rwanda ubwo barushanyirizwaga mu Serena Hotel.
Kubera ko nta bushobozi bafite usanga batamenyekana ngo ibihangano byabo bimenyekane bibe byabateza imbere. Bakaba bifuza ko hagira abatera inkunga.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
incwi we ni uko ntankunga mfite disi nahera kuri ababana!nonese musaza we angana ate?