Knowless ntazitabira ibitaramo byose nk’uko yari yabiteganyije

Knowless ntazitabira ibitaramo byose byari byamujyanye i Burayi kuko byari biteganyijwe kuzabera muri Suede na Hollande biri ku matariki Abanyarwanda bazaba bibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri 1994.

Knowless akigera Amsterdam yakiriwe n'umujynama (manager) we, Kitoko Abdoul n'abagize group exotic night
Knowless akigera Amsterdam yakiriwe n’umujynama (manager) we, Kitoko Abdoul n’abagize group exotic night

Ngo bagerageje guhindura amatariki y’ibitaramo ariko ntibyabakundira; ni ukuvuga ko Knowless azitabira gusa igitaramo cy’ejo mu Bubiligi cyo gutora Nyampinga (Miss East Africa); nk’uko byatangajwe n’umujyanama wa Knowless, Kitoko.

Knowless ibyishimo byamurenze
Knowless ibyishimo byamurenze

Knowless Butera yageze i Burayi mu gihugu cy’u Bubiligi aho azitabira igitaramo ku munsi cyo gutora Miss East Africa tariki 31/03/2012.

Groupe exotic night itegereje Konowless ku kibuga cy'indege
Groupe exotic night itegereje Konowless ku kibuga cy’indege

Kitoko Abdou, umujyanama (manager) wa Knowless yatangaje ko yishimye cyane ndetse ko byamurenze kuba Knowless yagezeyo amahoro. Yagize ati “kuri njye na groupe exotic night twabyakiriye neza cyane ariko jye ni nk’inzozi kuko nk’uko mu bizi kuva natangira gukorana na Knowless nka manager ni ubwa mbere tubonanye urunva byandenze”.

Knowless na Adboul Kitoko
Knowless na Adboul Kitoko

Kitoko Abdou amaze imyaka itatu akorana na Knowless nk’umujyanama we ariko ni bwo bwa mbere babonanye amaso kumaso.

Knowless yahagurutse tariki 28/03/2012 kugira ngo abone umwanya wo kwitegura igitaramo afite ejo tariki 31/03/2012 aho azaba ari kumwe n’abandi bahanzi nka Jackie na Cindy bo mu gihugu cya Uganda, Ray Blaze wo muri Nigeria, Lil P uba mu Bwongereza na Arrows’N’ Spearz wo mu Bubiligi.

Kitoko, manager wa Knowless n'abandi bakorana muri groupe exotic night bategereje Knowless
Kitoko, manager wa Knowless n’abandi bakorana muri groupe exotic night bategereje Knowless

Knowless atangaza ko yishimiye cyane kuba ageze ku mugabane w’i Burayi kandi ko yiteguye kubataramira bakishima.

Amafoto twahawe na Exotic Night agaragaza ko ibyishimo birenze byaranze Knowless. Umujyanama we ndetse n’abandi bose bagaragaye ku kibuga baza kwakira Knowless.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

knowless tukurinyuma

anithauwase yanditse ku itariki ya: 26-04-2013  →  Musubize

Nkunda tutsi kaze

Angel yanditse ku itariki ya: 18-11-2012  →  Musubize

byaba byiza knowless aretse agakora ibitaramo bye nyuma yicyunamo kuko sinibazako byagaragarira neza Abanyarwanda cyangwa abandi abo aribobose kubazicyo iriya tariki n’ukwezi bitwibutsa.murakoze.

yanditse ku itariki ya: 31-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka