Emmy arateganya gukora amashusho y’indirimbo “Ese Uri nde?”

Nubwo ari mu marushanywa ya PGGSS II na Salax Awards, umuhanzi Emmy ntibimubuza gutegura amwe mu mashusho y’indirimbo ziri kuri alubumu azamurikira abakunzi muri uyu mwaka.

Emmy afite gahunda yo gufata amashusho y’indirimbo yitwa Ese uri nde? Tariki 25/02/2012. Amashusho y’iyo ndirimbo azakorwa na Fayzo.

Si ibyo gusa kandi kuko ateganya no gukora indirimbo y’Imana. Iyi azayikorera muri Unlimited studio aho Lick Lick yahoze akorera akaba azayikorerwa na producer Fazzo.

Kubijyanye na PGGSS II, Emmy hamwe n’abandi bahanzi bose bari mu gikorwa cyo kwiyereka abakunzi babo no gukora ibiganiro bitandukanye hirya no hino ku maradiyo na televiziyo.

Emmy arashimira abakunzi be bamutoye akaza mu bahanzi 20 bahatanira kuzavamo icumi bazahatanira kwegukana igihembo cya PGGSS. Emmy agira ati “Ndabasaba noneho kuntora kugira ngo nzaze no mu bahanzi10 bazahatanira kwegukana igihembo”.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka