Dream Boys yerekeje mu gihugu cya Uganda mu gitaramo cya "Uganda Night"

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 02/03/2012, itsinda rya Dream Boys ryahagurutse i Kigali ryerekeza muri Uganda, aho rizagaragara mu gitaramo cya “Uganda Night” no gukora indirimbo zizagaragara kuri Album yabo ya Gatatu.

TMC umwe mu bagize iri tsinda avuga ko izo ndirimbo bazakorera muri Studio y’icyamamare mu gutunganya umuziki, Washington, bateganya ko izagaragara kuri Album bazashyira ahagaragara bitarenze ukwezi kwa 11/2012.

Yagize ati: “Turateganya kuzayita “Nakwanditse k’umutima” ariko ntiturabyemeza neza”.

Muri Uganda bazahakorera indirimbo ebyiri, ziyongera kuzindi ndirimbo eshatu Washington yari asanzwe arimo kubakorera, bakazagaruka kuwa Mbere zarangiye. Baranateganya kuza bazanye n’amashusho y’indirimbo bakoranye na Eddy Kenzo bise “No one”.

“No one” iri mu ndirimbo bazaririmba muri iki gitaramo gisanzwe gitumirwamo ahabanzi b’Abanyarwanda kizabera ahitwa High Table muri Uganda.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka