Bamwe mu bahanzi n’abari bazi umuhanzi Henry bagowe no kwemera urupfu rwe

Bamwe mu bari inshuti za hafi na bagenzi be bari abahanzi ndetse n’abanyamakuru, batunguwe no kumva urupfu rwa Henry Hirwa waririmbaga mu itsinda rya KGB, wazize kurohama mu kiyaga cya Muhazi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 01/12/2012.

Ku isaha y’Isaa Sita zirenga nibwo inkuru y’urupfu rw’uyu musore, yatangiye gukwirakwira ku rubuga rwa Facebook no ku matelefoni y’inshuti n’abari abafana b’uyu musore ko yaba ytabye Imana.

Inkuru yaje kwemezwa na mugenzi we baririmbaga mu itsinda rimwe rya KGB, Gaston Rurangwa uzwi nka Skizzy, ryigaragaje cyane guhera mu myaka ya 2004 kuzamura

Skizzy yatangaje ko Hirwa yarohamye muri iki kiyaga ubwo yari yasohokanye n’inshuti ze, akaza kujya koga ari naho yaguye, n’ubwo bari bagerageje kumujyana ku bitaro by’i Rwamagana ariko bikaba iby’ubusa.

Henry Hirwa wamaze kwitaba Imana, yari umwe mu bagize itsinda rya KGB.
Henry Hirwa wamaze kwitaba Imana, yari umwe mu bagize itsinda rya KGB.

Benshi mu bamenye iyi nkuru y’urupfu rwa Hirwa batunguwe, ndetse benshi banze no kubyemera. Bamwe mubagaragaje agahinda batewe n’uru rupfu bagaragaje ko byabagoye kubyakira, nk’uko abaganiriye na Kigali Today babigaragaje.

Lion Imanzi, umwe mu bahanzi bafite ubunararibonye akanaba n’umushyushyrugamba yagize ati: “Abakuzi neza bemeza ko wari ufite umutima mwiza ukaba wari n’inshuti nziza idapfa kuboneka hose… icyo nzi ni uko wari umwe mubahanga bagize itsinda rya KGB baduha umuziki mwiza n’ibyo utwibutsa byinshi mu buzima, wagiraga ikinyabupfura …uruhukire mumahoro Henry Hirwa!”

Deejay Adams, umwe mu bakurikiranira hafi muzika bakaba banayiteza imbere yavuze ko bigoye kuzibagirwa Henry. Yagize ati: “Biragoye kubyaira ariko nta kundi byagenda. Umwe mu basore ba KGB ntakiri kumwe natwe. Imana ishobora byose imuhe iruhukiro ridashira. Nta mpamvu n’imwe yatuma ntazahora mwibuka!”

Umuraperikazi Passy nawe yagize ati: “Nifatanyije n’umuryango wa Henry, inshuti, abafana ba KGB muri rusange yabaye icyitegererezo kuri benshi! Urupfu si ikintu!”

Claude Kabengera, umunyamakuru ku Isango Star no mukiganiro Sunday Night yagize ati: “Kwakira urupfu rwa Henry (KGB) biragoye cyane. Muzika y’u Rwanda ibuze umuntu w’ingenzi. Twifatanyije n’umuryango we hamwe na KGB ‘yaririmbagamo’ mu kababaro”.

Henry Hirwa yari umwana wa kabiri mu bana bane, ari nawe muhungu wenyine bari bafite.

Avukana na Munezero Annick ari nawe Henry akurikira, Grace ubu ubarizwa mu gihugu cy’Ububiligi na Kayibanda Mutesi Aurore watorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda akaba ari nawe muhererezi iwabo.

Abyarwa na Kayibanda Ladislas na Mukazera Olive. Yavukiye I Bujumbura mu Burundi ubu bakaba batuye mu murenge wa Kimironko akarere ka Gasabo.

Imana imuhe iruhuko ridashira kandi ikomeze umuryango we n’inshuti ze.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

Hirwa turizera tudashidikanya ko Imana yakwakiriye mubayo.dukomeze twihangane kandi duharanira kusa ikivi yasize.udusabire natwe tuzagusange aho wicaye Ijabiro kwa Jambo.

martine yanditse ku itariki ya: 26-06-2013  →  Musubize

Hirwa turizera tudashidikanya ko Imana yakwakiriye mubayo.dukomeze twihangane kandi duharanira kusa ikivi yasize.udusabire natwe tuzagusange aho wicaye Ijabiro kwa Jambo.

martine yanditse ku itariki ya: 26-06-2013  →  Musubize

twariganye dutangira muri aperwa disi.imana imwakire

ana yanditse ku itariki ya: 6-12-2012  →  Musubize

Imana imwakire mu bayo!

Barera Guy yanditse ku itariki ya: 5-12-2012  →  Musubize

Uyu mwana twiganye muri College APAPE!nukuri Imana imwakire mubayo kandi twifatanyije n’umuryangowe!

akagabo john yanditse ku itariki ya: 3-12-2012  →  Musubize

HENRY TWAMUKUNDAGA URUPFU RWE RWATUBABAJE IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA

SARAH yanditse ku itariki ya: 3-12-2012  →  Musubize

Uyumusore Imana yo mu ijuru imwakire kandiimuhe iruhuko ridashira.Twifatanyije n’umuryango wasigaye,Umwami abakomeze.

We love u. yanditse ku itariki ya: 3-12-2012  →  Musubize

Henry UZAHORA URI WIBUKWA..MBABAJWE N’URUPFU RWUYU MUSORE CYANE ARIKO ICYO NABWIRA ABANTU MURI RUSANGE N’UKO TUGOMBA KWITEGURA KUKO TUTAZI ISAHA N’UMUNSI..TUKAREKA ICYAHA MAZE TUGAKUNDA IMANA..IBYA HENRY BYARANGIYE ARIKO SE WOWE UPFUYE NONE AHA WAJYA HE?

SUPERNOVA yanditse ku itariki ya: 3-12-2012  →  Musubize

Imana yihanganishe ababyeyi be kandi twifatanyije mu kababaro,,,,RIP

goodlife yanditse ku itariki ya: 3-12-2012  →  Musubize

twese niyonzira ikiza nuko twakagombye guhora twiteguye kugirango tutazatungurwa ariko imana iziimpamvu ibi bintu byose bitubaho gusa imana imwakire mubayo

hans yanditse ku itariki ya: 2-12-2012  →  Musubize

Yo Imana ireba abeza koko ikaba aribo iheraho itwara! Henry ntituzigera tukwibagirwa habe na gato!!! Imana iguhe iruhuko ridashira kandi ikomeze umuryango wawe, abahanzi bose ndetse n’inshuti zawe kuko zari nyinshi cyane!!! Watubereye urugero muri byinshi tuzahora tubyibuka!!! Rest In Peace Henry

We Love u! yanditse ku itariki ya: 2-12-2012  →  Musubize

tubuze umuntu wingira kamaro nihanganishishe abakunzi ba KGB nabanyarwanda muri rusange hamwe numuryango we imana imwakire mubayo urupfu ntirugira impuhwe tuzahurirayo kandi tuzabonana twihangane nkabakunzi bumuziki nyarwanda murakoze

muhire janvier ferguson yanditse ku itariki ya: 2-12-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka