Alexis Dusabe agiye gushyira ahagaragara alubumu ye ya kabiri

Umuhanzi Alexis Dusabe uririmba indirimbo zihimbaza Imana, nyuma y’igihe atigaragariza abakunzi be, agiye kongera gushyira hanze alubumu ye ya kabiri yise « Njyana i Gologota » bitarenze uyu mwaka wa 2012.

Iyi alubumu ya kabiri izaba irimo indirimbo zirimo ubutumwa kurusha iza mbere. Igizwe n’indirimbo nka Nkomeje, Ndagushima, Ni inde wamvuguruza, Igitambo cyanjye, Icyari gikomeye, Amazi y’ubugingo, njyana i Gologota ari nayo yitiriye alubumu n’izindi.

Ngo nubwo atigaragazaga cyane, Alexis Dusabe ntibyamubuzaga kwitabira byinshi mu bitaramo cyane cyane ibyo muri ADEPR ari naho asengera.

Alexis Dusabe n'umufasha we.
Alexis Dusabe n’umufasha we.

Ngo yari yarafashe umwanya wo guceceka no gutuza mu rwego rwo kugirango abashe gutegura ibiri imbere. Yanaboneyeho n’umwanya wo gutegura alubumu ye ya kabiri ‘‘Njyana i Gologota’’ yitonze kuko mu kwaka ushize zimwe mu ndirimbo ziriho zari zarakozwe nk’iyo yitiriye alubumu n’izindi.

Alubumu « Njyana i Gologota » ije ikurukira alubumu ye « Byiringiro » yasohoye mu mwaka wa 2010 iriho indirimbo zakunzwe cyane nk’indirimbo « Umuyoboro » na « Zaburi ».

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2013, Alexis Dusabe azakora ibitaramo byinshi byo kwegera no kubwiriza ubutumwa bwiza abakunzi be n’abantu bose muri rusange.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka