Abahanzi bazaririmba muri Salax Awards bamenyekanye

Abazitabira ibirori bya Salax Awards 2011 bazataramirwa n’abahanzi batandukanye baba aba hano mu Rwanda ndetse n’abo hanze. Dore urutonde n’indirimbo buri muhanzi azaririmbira abazaba bitabiriye ibirori; nk’uko tubikesha Ikirezi Group.

1. Jozy mu ndirimbo yakoranye na Kim Kizito ya “SALAX AWARDS” izaririmbwa mu gufungura ibirori ku mugaragaro.

2. Inganzo Ngari munjyana yabo ya gakondo (Kinyarwanda)

3. Urban Boys na Riderman mundirimbo yabo “Umfatiye runini”

4. Dream Boyz na Jay Poly mu ndirimbo “Mumutashye”

5. Just Family na Bull Dog mu ndirimbo “Bindimo”

6. King James mu ndirimbo “Turi Kumwe”

7. Kitoko mu ndirimbo “akabuto”

8. Makanyaga na Samputu mu ndirimbo “Rubanda”

9. Christopher na Danny mu ndirimbo “Iri joro”

10. Knowless na Kamichi mu ndirimbo “Rukuruzi”

11. Jack B muri “Mumparire”

12. Tom Close na Uncle Austin muri “Ndamuhamagara”

Igikorwa cyo gutora muri Salax kirakomeje. Kugira ngo utore umuhanzi ushaka wandika ikiciro umuhanzi wifuza gutora arimo mu bugufi kuri telefoni yawe, ugasiga akanya ukandika izina ry’umuhanzi ukohereza kuri 3861. Ibi bikunda kubakoresha umurongo w’itumanaho wa MTN gusa.

Ibirori bya Salax Awards bizaba ku itariki ya 31 Werurwe 2012 kuri sitade ntoya (Petit Stade) i Remera mu mujyi wa Kigali.

Salax Awards ni igikorwa gitegurwa na Ikirezi Group mu rwego rwo guteza imbere umuziki nyarwanda by’umwihariko bahemba abakoze neza mu mwaka runaka. Ibi bikorwa iyo uwo mwaka urangiye nibwo hahembwa abakoze neza uwo mwaka ushize.

Mu birori nyirizina hazabaho umwanya wihariye wo guha icyubahiro umuhanzikazi ukomeye uheruka kwitaba imana Jean Christophe Matata na Whitney Houston.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka