Yakoze indirimbo igaragaza ubwiza nyaburanga bw’akarere ka Rutsiro

Umuhanzi Tuyisenge Jean de Dieu umenyerewe mu ndirimbo gakondo zivuga ku iterambere na politiki yahaye akarere ka Rutsiro impano y’indirimbo yitwa “Iteme ry’iterambere” igaragaza ibyiza nyaburanga biboneka muri ako karere.

“Rutsiro uri rudatsimburwa ku rugamba rw’imihigo, uri iteme ry’iterambere”, ni yo magambo agenda agaruka muri iyo ndirimbo.

Tuyisenge avuga ko iyo ndirimbo ari impano yageneye akarere ka Rutsiro kugira ngo Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bumve ko mu karere ka Rutsiro hari ibyiza nyaburanga, ko n’abashoramari bashobora kuza bagashoramo imari mu bijyanye n’ubukerarugendo ku birwa, imisozi, amashyamba, n’ibindi.

Muri iyo ndirimbo, Tuyisenge aririmbamo ibirwa by’Iwawa, Bugarura ndetse n’ikirwa cya Nyamunini kimeze nk’ingofero y’umwami Napolewo. Aririmbamo kandi amashyamba kimeza ya Mukura na Gishwati n’urutare rw’abakobwa ruri mu murenge wa Manihira.

Intore Tuyisenge mu gitaramo cyo kumurika indirimbo yakoreye akarere ka Rutsiro.
Intore Tuyisenge mu gitaramo cyo kumurika indirimbo yakoreye akarere ka Rutsiro.

Humvikanamo n’imisozi ya Karumbi na Kanama uhagararaho ukabasha kureba igihugu cyose ndetse ukareba no muri Kongo.

Humvikanamo n’ingomero z’amashanyarazi za Nkora, Kimbiri na Gashashi ziri mu murenge wa Kigeyo ngo zatumye icuraburindi risezererwa. Hari ahandi avuga mu murenge wa Musasa aho Rwabugiri yiciye umushi wari wateye u Rwanda n’Abanyarwanda.

Muri iyo ndirimbo humvikanamo na paruwasi ya Kongo Nil, ahazwi cyane n’abakirisitu gaturika hemejwe ku bwa musenyeri Bigirumwami ko ari ku murwa w’umubyeyi Bikira Mariya. Aho hari n’umusozi witwa Kaluvariya, abakirisitu gaturika baturutse mu bice bitandukanye bakaba bawutereraho ku munsi wa Asomusiyo.

Mu ndirimbo yakoreye akarere ka Rutsiro, umuhanzi Tuyisenge ntiyibagiwe kuvuga no ku buhinzi bw’urutoki, ibigori, kawa, icyayi ndetse n’ubworozi bw’inka, intama n’ingurube kongeraho ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byose bikorerwa mu karere ka Rutsiro.

Abanyarutsiro bishimiye indirimbo itore Tuyisenge yakoreye akarere kabo.
Abanyarutsiro bishimiye indirimbo itore Tuyisenge yakoreye akarere kabo.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard avuga ko iki gihangano kizagira uruhare runini mu kugaragariza Abanyarwanda n’abanyamahanga ibyiza nyaburanga biboneka mu karere ayobora.

Byukusenge ati: “Nta mpamvu yo gucana itara ngo uripfundikize inkangara, dufite ibyiza nyaburanga byinshi utasanga ahandi, dufite akarere kanezeza ba mukerarugendo, ibi rero bizatuma Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bamenya uko akarere kacu gateye n’ibyiza nyaburanga birimo”.

Indirimbo umuhanzi Tuyisenge yakoreye akarere ka Rutsiro ije yiyongera ku zindi ndirimbo yakoreye uturere twa Karongi, Gatsibo na Burera kandi ngo yiteguye gukorera indirimbo n’utundi turere tuzabyifuza.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka