King James yasubiyemo indirimbo “Bagupfusha ubusa”

Umuhanzi King James yasubiyemo indirimbo “Bagupfusha ubusa” ya Dj Zizou ft All stars. Mu gihe gito imaze igeze hanze, iyi ndirimbo imaze kwamamara kuburyo umuhanzi King James yahisemo kuyisubiramo.

Mu ndirimbo “Bagupfusha ubusa” ya King James, uretse ijwi rye hanumvikanamo gusa ijwi ry’umuhanzikazi Priscilla mu gihe iya mbere humvikanamo amajwi y’abahanzi banyuranye kandi benshi.

Mu magambo agize “Bagupfusha ubusa” ya mbere nta narimwe rigaragara muri ‘‘Bagupfusha ubusa ya King James’’ usibye inyikirizo (Chorus) gusa.

Muri Chorus bagira bati: “Njye mbona bagupfusha ubusa iyo uza kwibera uwanjye nari kugutetesha we, nari kugutonesha we, nari kuku…nari kuku…ehe.”

Mu magambo agize iyi ndirimbo, King James aragira ati: “Matata nawe yarabivuze ngo amaso akunda burya ntabona ndabibona ko nta kintu ubona kandi mu by’ukuri uvunika wenyine. Si ukukwinjirira mu buzima ni uko nshaka y’uko umenya ukuri maze ukabona ugukwiriye kuko ufite bike kubyo ukwiriye.”

Uburyo iyi ndirimbo iririmbitse bihuye neza neza n’iya mbere usibye ko amagambo adasa. Gusa hari akandi gace King James yongeyeho katagaragara mu ndirimbo “Bagupfusha ubusa” ya mbere.

Muri ako gace aragira ati: “Ni uko ubu mbikoze naba muciye inyuma ariko koko burya imboga zibona abana”. Aka gace kaza imbere y’inyikirizo yo akaba atarigeze ahinduraho na gato.

Hari ikindi gitero agira ati: “Iyo uhari ndijijisha sinabivuga unyumva gusa iyi ndirimbo ujye uyumva wiyumve. Hari abajya bancira umugani ngo Imana ireba ibizaguruka ikabyima amababa kuko nari gusara we”.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ntakibazo kirimo niba barabyumvikanye na zizzor

pabro k.d.A yanditse ku itariki ya: 12-12-2013  →  Musubize

Niba MINISPOC ikomeje urugamba yari yatangiye rwo gukumira ibihangano bidafite icyo bimariye abanyarwanda cyane cyane urubyiruko nyarwanda, badufashe bakomeze barurwane kuko hari benshi babashyigikiye kandi nziko bazarutsinda. Nk iyi ndirimbo ifashije iki uyumva? uretse kwigisha kuvuga amagambo yo kutiyubaha (urugero: Bagupfusha ubusa, nari kuku...,nari kuku...hehe,...)ndetse no kwigisha ingeso mbi nk’ urugero aho avuga ngo "Ni uko ubu mbikoze naba muciye inyuma ariko koko burya imboga zibona abana" cg ngo "Si ukukwinjirira mu buzima ni uko nshaka y’uko umenya ukuri maze ukabona ugukwiriye kuko ufite bike kubyo ukwiriye". Izi mvugo zirazimije ariko nanone zisobanuye neza kuzumva icyo zishatse kuvuga ndetse nicyo urubyiruko rwakuramo.

Bahanzi dukunda, mutubabarire mureke koreka imbaga y’urubyiruko rwacu mwitwaje ko mushaka gukurura aba fans benshi.
Imana izadufashe habeho isesengura, maze indirimbo zose zagaragara ko zakwigisha ingeso mbi,imyifatire mibi,isebanya,kwiyandarika,.... basabe banyirazo kuzikosora nibibananira batange itegeko rizikumira muri media zose.

Imana ibahe gushishoza no kumva ko ibitekerezo nkibi bitagamije kubarwanya no kubatesha agaciro kanyu ahubwo ko bigamije kurengera inyungu zogukumira ibibi no kurengera ubusugire bw’umuco nyarwanda.

YG yanditse ku itariki ya: 30-11-2012  →  Musubize

arikose yaba aba all stars cyangwa king james bakoze iyi ndirimbo bagamije iki nanone nkaba nibaza icyo isobanura muby"ukuri abahanzi baga kwiriye gutanga mesage none ngo bagupfusha ubusawhay???????????????????????.

ssulayman hakizimana yanditse ku itariki ya: 24-11-2012  →  Musubize

arikose yaba aba all stars cyangwa king james bakoze iyi ndirimbo bagamije iki nanone nkaba nibaza icyo isobanura muby"ukuri abahanzi baga kwiriye gutanga mesage none ngo bagupfusha ubusawhay???????????????????????.

ssulayman hakizimana yanditse ku itariki ya: 24-11-2012  →  Musubize

Niba dj zuzu barumvikanye ni ok ariko ataribyo yarashishuye

Emmy yanditse ku itariki ya: 18-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka