Dream Boys yatandukanye na Muyoboke wari manager wayo

Kuri uyu wa Gatanu tariki 06/01/2012, ahagana ku isaha ya saa kumi n’imwe nibwo Alexis Muyoboke yatangaje ku mugaragaro ko yatandukanye n’itsinda Dream Boys, nyuma y’umwaka umwe bari bamaranye.

Hari hashize igihe kitari gito havugwa ko Muyoboke wahoze ari Manager wa Tom Close mbere yo kuba manager wa Dream Boys, yaba agiye gutandukana n’iri tsinda nyamara impande zombi zikabihakana.

Bije kandi bikurikira ukutumvikana kwari gusigaye kuranga Muyoboke n’itsinda Dream Boys. Bimwe ngo byaba byaterwaga n’ukuntu amakuru yerekeye iri tsinda Dream Boys yatangazwaga, kugeza ubwo muri iyi minsi ya nyuma yegereje irangira rya contaro y’umwaka umwe bari barasinyanye batari bakigaragara bari kumwe nawe mu bitaramo nk’uko mbere byagendaga.

N’ubwo mu gihe ibi byavugwaga ko Muyoboke yenda gutandukana na Dream Boys, andi makuru yavugwaga ko azahita akorana na Princess Priscilla ariko bombi bakabihakana.

Kuri ubu amakuru avuga ko Muyoboke yamaze gusinyana na Urban Boys amasezerano y’umwaka umwe bakorana ababereye umujyanama.

Ababirebera kure ariko basanga ngo bishobora kuzabagora, Alexis Muyoboke na Urban Boys, kumarana igihe bitewe n’uko babona mu miterere yabo batazahuza kubera uko basanzwe babazi.

Ku ruhande rwa Dream Boys, n’ubwo batandukanye na Muyoboke ngo haba hari abandi bantu benshi bifuza gukorana nabo mu rwego rwo kubagira inama (management), ariko kugeza ubu ntibarashaka gutangaza uwo baba barahisemo cyangwa se byashoboka ko bahitamo.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko Alex sinzi impavu akunda zig zag kandi vraiment si nziza

coco yanditse ku itariki ya: 10-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka