Abahanzi bo muri Amerika basaba abo mu Rwanda kutisuzuguza bakoresheje umuziki w’ahandi

Mohogany Jones uyobotse itsinda riturutse muri Leta zunze ubumwe z’Amerika riri mu bikorwa by’iserukiramuco mu Rwanda, aratangaza ko abahanzi Nyarwanda badakwiye gutandukanya n’umwimerere wabo, bagaharanira ibiteza igihugu cyabo imbere.

Itsinda ryaje kwerekana kwerekana umuco wabo binyuze mu njyana Hip Hop, Soul n’indirimbo z’amagambo (Spoken word), kugira ngo Abanyarwanda baziririmba bazibyaze umusaruro kandi batitesheje agaciro.

Mohogany Jones, umwari w’imyaka 36, umuhanzi akaba n’umwigisha w’umuziki, avuga ko baje mu Rwanda kunoza ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda na USA binyuze mu muziki. Agasaba abahanzi Nyarwanda kutitwara nabi mu njyana ya Hip Hop n’izindi z’iwabo.

Group Mohogany Jones, yitiriwe umukobwa muremure wambaye umukara n'umweru witwa Mohogany Jones.
Group Mohogany Jones, yitiriwe umukobwa muremure wambaye umukara n’umweru witwa Mohogany Jones.

Mu kiganiro ryagiranye n’abanyamakuru, barigaragarije ko umuziki uva muri Amerika ugera mu Rwanda ukaririmbwa n’urubyiruko rurangwa ahanini no kunywa ibiyobyabwenge, ubusambanyi, kwambara nabi n’indi myitwarire itabahesha agaciro.

Mohogany yabasubije ati: ”Ntibagomba gutandukana n’indangagaciro z’igihugu cyabo, ahubwo bagomba kuba intangarugero, baririmba ku buzima bwa buri munsi, nk’uburindanire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo, ubukene, n’ibindi bibazo bijyanye n’ubuzima bwa buri munsi.”

Rosyln Welch, nawe uririmba yavuze ko ikiranga Hip Hop atari imyambarire n’ubundi buryo bwo kwihindura nabi ku mubiri, ahubwo icy’ingenzi ari ubutumwa no kuririmba ibihindura sosiyeti ikaba nziza kurushaho.

Iri tsinda ryiyise Mohogany Jones-Live, kuko baririmba muri za konseri imbonankubone, bari kumwe n’abakunzi babo.
Babajijwe niba hari abahanzi bamaze kubonana nabo mu cyumweru bamaze mu Rwanda, basubiza ko bagiye bahura n’urubyiruko rutarazobera mu by’ubuhanzi.

Kuza kwerekana umuco w’Abanyamerika binyuze mu buhanzi mu Rwanda, bitangijwe uyu mwaka kandi bizakomeza, nk’uko Jeremy Idleman, ushinzwe ibikorwa by’ishyirahamwe ryohereje abo abahanzi “Association of American Voices” yabitangaje.

Amerika ibinyujije mu bunyamabanga bushinzwe ububanyi n’amahanga bwacyo, yirifuza ko umuco w’Abanyamerika umenyekana hirya no hino ku isi, bikazoroha kunoza imibanire n’ibindi bihugu, nk’uko Idleman yasobanuye.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka