#BAL4 : APR BBC itsinze US Monastir (Amafoto)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Gicurasi 2024, ikipe ya APR BBC yatsinze US Monastir yo muri Tunisia amanota 89-84, mu mukino wa mbere w’imikino iri kubera muri Senegal yo gushaka itike y’imikino ya 1/4 izabera mu Rwanda.

APR BBC ni yo ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2024
APR BBC ni yo ihagarariye u Rwanda mu mikino ya BAL 2024

Ni umukino wa mbere wari ubaye muri muri aka gace ka Sahara, aho ikipe ya US Monastir ikomoka mu gihugu cya Tunisia ndetse yegukanye igikombe muri 2022, yakinaga n’ikipe y’Ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda (APR BBC).

US Monastir yabanje mu kibuga abakinnyi batanu beza barimo Marcus Christopher Crawford, Sadio Doucoure, Ater James Majok, Ossama Marnouri ndetse na Williams George. Naho ku ruhande rwa APR BBC, umutoza Mazen yabanjemo Noel Obadiah, Adonis Filer, Axel Mpoyo, Dario Hunt ndetse na Kapiteni William Robens.

Mu gace ka mbere, amakipe yombi yatangiye yigana agenda gake mu buryo bw’imikinire, gusa APR ihagarariye u Rwanda igenda iri mbere ya US Monastir amanota abiri cyangwa atatu ndetse US Monastir rimwe na rimwe ikagaruka igafata APR bakagendana mu manota.

Ni agace karanzwe no kugenda gake ku bakinnyi basa nk’aho bataramenyera. Uwitwa Crawford wa Monastir yari imbere mu manota ndetse anagerageza uburyo bwinshi ndetse kandi na Hunt wa APR yari mwiza mu gushaka amanota ndetse no kugarira nubwo Ater Majok wa Monastir yamugoye kuko Majok yari mwiza, gusa amakipe asoza agace ka mbere anganya 20-20.

Mu gace ka kabiri, abakinnyi baje bafite ishyaka, batangira kwinjiza amanota yinganjemo atatu, abarimo Adonis Filer na Axel Mpoyo ba APR bahanganye na Crawford, Ossama ndetse na Majok ba Monastir mu gutsinda amanota menshi yinganjemo atatu, birangira Monastir iyoboye aka gace n’amanota 20-19.

Muri aka gace, umutoza wa APR yatangiye kugenda aruhutsa abakinnyi bari batangiye kugira amakosa menshi barimo Dario Hunt, aruhutsa Obadiah atangira kwinjiza abarimo Ntore Habimana, Nasser ndetse na Nshobozwabyosenumukiza, gusa birangira amakipe agiye kuruhuka US Monastir iyoboye n’amanota 40-39.

Mu gice cya kabiri by’umwihariko mu gace ka gatatu, ni ho abenshi bari bategereje kurebera umukino kuko abatoza bari bamaze kwigana ndetse n’abakinnyi bamwe na bamwe bamaze kwisanga mu irushanwa cyane ko harimo abenshi bari bakinnye BAL ku nshuro ya mbere.

Mu gace ka gatatu, ikipe ya US Monastir yakomeje kugenda iyobora cyane, gusa APR icungira hafi kuko aya makipe yarushanwaga inota rimwe cyangwa abiri bitewe n’iri mbere, gusa US Monastir ni yo yamaze iminota myinshi iyoboye kubera Crawford na Williams George bari imbere cyane, gusa Dario Hunt na Mpoyo bakagerageza gukuramo ikinyuranyo cy’amanota, birangira aka gace kegukanywe na US Monastir n’amanota 15 kuri 13 ya APR BBC.

Mu gace ka nyuma (ka kane) ikipe ya APR yagarutse iri hejuru cyane, bakuramo abakinnyi batagaragazaga umwete cyane barimo Kapiteni Williams, Hunt wasimburanaga na Nasser ndetse binjizamo Nshobozwabyosenumukiza wari mwiza mu kugarira cyane, maze afatanya imbaraga ze na Adonis, na Noel Obadiah bakuramo ikinyuranyo cy’amanota iyi kipe yo muri Tunisia yari yashyizemo, hasigaramo make.

Habura amasegonda atandatu ngo umukino urangire, ikipe ya US Monastir yiringiye intsinzi kuko yarushaga amanota atatu APR BBC, Noel Obadiah afata umupira yihuta mu rwego rwo gushaka amanota atatu maze acenga Crawford wari wagize umukino mwiza amutsindana amanota atatu bahita banganya amanota 78-78 bisaba ko abasifuzi bongeraho iminota itanu y’inyongera maze APR ibifashijwemo na Obadiah batsindamo amanota 11-6 ya US Monastir birangira APR yegukanye itsinzi ku manota 89-84.

Obadiah Noel na Adonis Filer ba APR ni bo bakinnyi bitwaye neza muri uyu mukino kuko bombi batsinze amanota 24, bakurikirwa na Crawford Christopher wa Monastir watsinze amanota 21.

APR BBC ni ubwa mbere yitabiriye iyi mikino ya BAL irimo kuba ku nshuro ya kane, naho Monastir yo ni ubwa kane ndetse ikaba ifite iki gikombe yegukanye mu mwaka wa 2022.

Muri aka gace kandi, ikipe ihagarariye u Rwanda APR BBC iri kumwe na AS Douanes ndetse na Rivers Hoopers.

US Monastir ihagarariye Tunisia ntiyahiriwe n'umukino wa mbere
US Monastir ihagarariye Tunisia ntiyahiriwe n’umukino wa mbere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

We are proud ofourcountry ourTeam APR Tukuri inyuma👏👏👏

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 4-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka