Urujijo kuri Rwabugiri urinda akanagira inama Senderi

Senderi International Hit aherutse gutangariza abafana be ko yabonye umugabo w’ibigango umugira inama akanamurinda ariko aya makuru akomeje kuba urujijo.

Nyuma y'iminsi itatu atangaje ko afite umurinzi unamugira inama noneho ngo yamuburiye irengero.
Nyuma y’iminsi itatu atangaje ko afite umurinzi unamugira inama noneho ngo yamuburiye irengero.

Mu kiganiro KT Idols cyo ku wa 18 Kamena 2016 Senderi yavuze ko yabonye umugabo w’ibigango witwa Rwabugiri uzajya amugira inama akanamurinda.

Nyuma y’iminsi itatu gusa abitangaje, twifuje kumenya byinshi kumikoranire yabo Senderi adusubiza ko bamaze gushwana.

Yagize ati “Naramubuze twashwanye. Yakoze amanyanga namubuze. Ubu twashwanye ndimo ndashakisha undi.”

Yakomeje agira ati “Anywa inzoga nyinshyi, mbese ukabona icyerekezo nshaka ntabwo akigeraho, ntabwo ari ku muvuduko nshaka. Nk’ubu kuva ejo numero ye ntayiriho yagiraga tigo. Ubu se njye sinamubuze! Hari abantu banshakaga ngira ngo ajyeyo ndamubura. Hashize iminsi ibiri yose.”

Yatubwiye ko bari bamaranye amezi atandatu yose tumusabye ifoto ye atubwira ko ntayo afite. Twanamusabye nimero ya terefoni ya Rwabugiri ngo tumuvugishe akomeza atubwira ngo araje ayitwohereze, bigera ubwo agera aho akuraho terefoni.

Umwe mu nshuti za hafi za Senderi twamubajije iby’uyu Rwabugiri atubwira ko atamuzi. Tumubajije niba Senderi yaba afite umujyanama bari gukorana amera nk’utunguwe, atubwira ko atabizi, ko nta we arabona.

Mu kiganiro KT Idols Senderi yari yavuze ko we na Rwabugiri bakorana neza cyane. Yagize ati “Ibya muzika ntabwo abizi cyane. Ikintu nkundira Rwabugiri afite ibigango, akubiyemo ibintu bibiri kungira inama no kundinda. Urumva afite metero ebyiri na 15. Iyo ndi kumwe na we angira inama, wazana n’imizozo akagusunikisha akaboko ukigirayo.

Ntabwo ari Bounca (umurinzi) cyangwa se Manager ahubwo ni umujyanama undinda akanangira n’inama nyine z’uburyo bwo kwitwaramo. Ni ubwo buryo, imikorere mishya irimo umuntu uhabwa akazi ariko ashoboye ibintu byinshi.”

Senderi kandi yanatangarije abafana be muri KT Idols ko kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Kamena 2016 azaririmbira Geita muri Tanzaniya, aho yatumiwe n’abacuruzi baho abikesha indirimbo aherutse gushyira hanze y’Igiswahili yise “Mapenzi ni somo”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Rwabugiri ndamuzi ni mwenewabo na senderi akaba ari inshuti ye basangira byeri

jean yanditse ku itariki ya: 22-06-2016  →  Musubize

Ese ni publicité ushaka gukorera Senderi? Ibi ni ukubura ibyo wandika.

Keba yanditse ku itariki ya: 22-06-2016  →  Musubize

hhhh Senderi ariko ni umunyadukoryo ndemeyeeee,....!!!

muhirwa fiacre yanditse ku itariki ya: 22-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka