Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yifatanyije na za Minisiteri mu #Kwibuka30

Ku Gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 3 Gicurasi 2024, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yifatanyije na za Minisiteri zitandukanye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 abari abakozi bazo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni Minisiteri zihurije hamwe muri icyo gikorwa zirimo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe (PRIMATURE), abayobozi n’abakozi ba Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) n’aba Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kuvugurura Amategeko (Rwanda Law Reform Commission - RLRC).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka