Ntawe nari kuba ndi we iyo utahaba - Nicki Minaj yashimye Lil Wayne

Umuhanzikazi w’Umunyamerika ufite inkomoko muri Trinidad & Tobago, Nicki Minaj, yashimye byimazeyo umuraperi Lil Wayne wamufashije kugera ku rwego rushimishije muri muzika, amuhindurira ubuzima.

Nicki Minaj yashimye Lil Wayne wamuhinduriye ubuzima
Nicki Minaj yashimye Lil Wayne wamuhinduriye ubuzima

Onika Tanya Maraj-Petty, wamamaye nka Nicki Minaj, yatangaje ko ashima Lil Wayne wamubonyemo impano akiyemeza kumufasha wenyine ku giti cye, akamuhindurira ubuzima akaba ari icyamamare mu njyana ya Hip Hop.

Yabitangaje ubwo yari mu gitaramo maze ahamagara mu buryo butunguranye, umuraperi mugenzi we Lil Wayne ku rubyiniro, amugaragariza imbaga y’abakunzi be, bari bitabiriye icyo gitaramo ababwira ko amushima kuko yamuhinduriye ubuzima.

Amwunamiye inshuro eshatu, Nicki Minaj yasobanuriye abakunzi be ko Lil Wayne ari umuraperi mwiza mu bakiriho bose. Yagize ati “Nimukome akaruru k’umugabo wemeye guhindura ubuzima bwanjye wenyine.”

Yakomeje agira ati “Ntawe nari kuba ndi we iyo utahaba. Ntabwo nitaye ku gihe maze muri uyu mukino, ntekereza ntashidikanya ko uri umuraperi mwiza mu bakiriho bose. Warakoze guhindura ubuzima bwanjye.”

Icyakora, Lil Wayne akigera ku rubyiniro yavuze ko hari uburyo bajya kwemeranya ko ari we muraperi mwiza, ariko yongeraho ko nubwo bimeze bityo hari umuntu witwa Nicki Minaj umurusha.

Umwaka ushize, Lil Wayne na we yazanye Nicki Minaj ku rubyiniro mu buryo bwatunguye abafana be, ku munsi wa 2 w’iserukiramuco ryaberaga i Inglewood, muri Leta ya California.

Umuraperikazi Nicki Minaj bita umwamikazi w’injyana ya Hip Hop, yatangiye urugendo muri muzika afashwa n’inzu ifasha abahanzi (Label) ya Lil Wayne, yitwa Young Money, hamwe na Drake.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka