Beyoncé yamaze gutangaza izina rya Album ye nshya agiye gushyira hanze

Beyoncé Giselle Knowles-Carter, icyamamare mu muziki wavukiye I Houston, yatangaje izina rya alubumu ye nshya yise “Act II: Cowboy Carter”, biteganijwe ko azayishyirwa ahagaragara ku ya 29 Werurwe 2024, ibintu byanejeje abakunzi be batari bake.

Cover ya alubumu ya Beyoncé
Cover ya alubumu ya Beyoncé

Ku myaka 42, Beyoncé aherutse gutangaza ko mu mpera za Werurwe, aribwo azamurikira abakunzi be alubumu nshya ikozwe mu njyana ya Country Music, ndetse abasogongeza ku ndirimbo ebyiri zizaba ziyigize harimo “Texas Hold ‘Em” n’iyitwa “16 Carriages”.

Ku ya 11 Gashyantare mu biherekeza umukino wa nyuma wa Shampiyona ya NFL (American Football) bizwi nka Super Bowl halftime Show, nibwo Beyoncé yatangaje ko abakunzi be bagomba kwitegura alubumu agiye kubashyirira hanze ndetse atangaza ko izaba yitwa Renaissance: Act II.

Kugeza ubu izina yahisemo nk’uko yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Beyoncé yavuze ko izina yahisemo kwita alubumu ye ya cyenda ari “Act II: Cowboy Carter”.

Uyu mugore ukomeje kwandika amateka kubera indirimbo zibanziriza iyo alubumu yabaye asogongeje abakunzi be, yatangaje izina ry’iyo alubumu kuri Instagram ye, riri ku ifoto y’igifuniko (Cover) cy’iyo alubumu.

Beyoncé mu buhanga bwe butagereranywa, yatangaje ko kuri alubumu “Act II: Cowboy Carter” azasubiramo indirimbo ya Dolly Parton, umwamikazi w’injyana ya country music, yise “Jolene”, yagiye hanze mu Ukwakira 1973, ikaba yari n’izina rya alubumu ya 13 y’uyu mukecuru w’imyaka 78.

Dolly Parton nawe yemeje ko Beyoncé azasubiramo indirimbo ye avuga ko abinezerewe. Ati: “Nibyo, ndahamya ko agomba kubikora! Ndatekereza ko yanditse ‘Jolene’ kandi ndatekereza ko bishoboka ko izaba iri kuri alubumu ye ya country, ibyo ndabyishimiye cyane.”

Mu busanzwe Beyoncé, ni umwe mu bagore bafatwa nk’umwamikazi mu njyana ya Pop na RnB, ndetse akaba yaratunguye abantu ubwo yashyiraga hanze indirimbo zo mu bwoko bw’injyana ya Country Music batari basanzwe bamuziho.

Ndetse nyuma yo gushyira hanze indirimbo ebyiri zigize alubumu ya “Act II: Cowboy Carter” yabaye umwiraburakazi wa mbere wakoze amateka indirimbo ye “Texas Hold ‘Em” iyobora urutonde rwa “Billboard country chart” rw’injyana za “Country Music”. Si ibyo gusa kuko iyo ndirimbo yaje no kuyobora urutonde rwa “Billboard Hot 100”, rushyirwaho ubwoko bwose by’injyana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka