Abahanzikazi baracyahura n’imbogamizi mu kazi kabo k’umuziki

Mu Rwanda iterambere rigaragara mu ngeri zitandukanye z’ubuzima, rigaragara no mu bijyanye n’umuziki haba ku bagabo ndetse no ku bagore.

Icyakora haracyagaragara imbogamizi by’umwihariko ku bagore ndetse n’abakobwa, zigatuma bamwe batabasha gukabya inzozi zabo no gutera imbere nk’uko baba babyifuza.

Bamwe mu bahanzi b’abakobwa bemeza ko mu Rwanda hatangwa ruswa y’igitsina mu muziki, haba ku banyamakuru, ku batunganya indirimbo, abategura ibitaramo, abatanga amasoko, abajyanama b’abahanzi n’abandi bafite aho bahurira na byo.

Aba bahanzikazi bashimangira ko ibi bikidindiza umuziki Nyarwanda cyane bigasubiza inyuma abafite impano banga gutanga iyi ruswa.

Umwe muri bo utifuje ko amazina ye atangazwa, yatanze urugero atunga agatoki abanyamakuru agira ati “Ntibyoroshye kuba natera imbere mu gihe njyana indirimbo kuri radiyo bamwe mu banyamakuru bakambwira ko hari icyo tugomba kubanza kumvikana kugira ngo indirimbo yanjye bayicurange, nabaza icyo ari cyo akambwira ko ari ukumushimisha, biragoye kuba natera imbere.”

Undi na we yamwunganiye agira ati “Hari ubwo ujyana indirimbo kuri Radio umunyamakuru agahita agusaba ko wazamusura cyangwa mwazasohokana nyamara atarakina n’indirimbo yawe ashaka ko muryamana, bica intege bikagusaba gutegereza ikindi gihe kugira ngo ukore umuziki”.

Bamwe mu bahanzi b’abakobwa bagiye bahura n’ingaruka za ruswa y’igitsina bagatwara inda zitateganyijwe; aha hakaba hari na zimwe mu ngero zifatika z’abazwi, bityo bamwe bikarangira bacitse intege zo kongera gukora umuziki, abandi na bo baretse umuziki burundu kandi barawukundaga.

Uretse iyi ruswa, bamwe mu bakobwa bemeza ko n’imiterere y’umuziki mu Rwanda hari uburyo idindiza impano z’abakobwa baba bifuza kuwujyamo kuko akenshi usanga bigoranye kugira ngo ubone umuntu ukwizera ngo agufashe mu rugendo rwawe rwa muzika

Mu bihe bitandukanye, abakobwa bagiye batangaza ko hari imbogamizi nyinshi bahura na zo mu muziki zikabadindiza, bagereranyije n’izo abahungu bahura na zo.

Ikindi mu byo bagiye batangaza bibaca intege, harimo kwakwa amafaranga n’abanyamakuru ngo bakunde babateze imbere bakine indirimbo zabo, kandi mu by’ukuri iyo barimo gutangira igishoro kiba kikiri gito.

Hari ingero nyinshi z’abahanzikazi bagaragazaga ko bashoboye ariko baje kubyara bataranashaka ugasanga impano yabo n’urukundo rwabo mu muziki bikomwe mu nkokora.

Ku rundi ruhande, umuco nyarwanda wo hambere watumaga abakobwa bataboneka ari benshi mu muziki ndetse ntibanisanzure muri ibyo bikorwa by’umuziki, dore ko akenshi biba bisaba kugenda hirya no hino no kurara amajoro batarama cyangwa bakora indirimbo. Icyakora kuri ubu ibi ntibikiri ikibazo cyane kuko benshi usanga bararenze izo mbogamizi, kuko usibye n’umuziki, hari n’indi mirimo yakorwaga n’abahungu gusa kuri ubu ikorwa n’abakobwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka