Dore abitabiriye gutanga kandidatire ku munsi wa mbere

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko ku itariki ya 17 Gicurasi 2024, ku munsi wa mbere wo kwakira kandidatire z’abifuza kwiyamamaza, yakiriye umukandida umwe ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

NEC yakiriye kandidatire ya Perezida Paul Kagame
NEC yakiriye kandidatire ya Perezida Paul Kagame

Ku mwanya w’Abadepite, NEC yatangaje ko yakiriye urutonde rw’abakandida rwatanzwe na FPR-Inkotanyi, urutonde rwatanzwe na PL, abagore 20 bashaka kuzahatanira imyanya 24 igenewe abadepite b’abagore.

NEC kandi yakiriye abantu batatu bashaka guhatanira imyanya ibiri igenewe urubyiruko, yakira abantu babiri bafite ubumuga bashaka kwiyamamaza ku mwanya w’umudepite umwe uhagarariye abafite ubumuga.

Komisiyo y'Amatora yakiriye urutonde rw'abakandida bazahagararira Umuryango FPR-Inkotanyi mu matora y'Abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite
Komisiyo y’Amatora yakiriye urutonde rw’abakandida bazahagararira Umuryango FPR-Inkotanyi mu matora y’Abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yakiriye n’ibyangombwa by’abantu batatu bashaka kwiyamamaza nk’abakandida depite bigenga.

Kwakira kandidatire byatangiye tariki 17 Gicurasi 2024, bikazasozwa tariki 30 Gicurasi 2024.

Kandidatire zemejwe burundu zizatangazwa tariki 14 Kamena 2024, abakandida bemejwe batangire kwiyamamaza guhera tariki 22 Kamena kugeza tariki 13 Nyakanga 2024.

Abanyarwanda baba mu mahanga bazatora tariki 14 Nyakanga 2024, naho Abanyarwanda bari mu Rwanda bakazatora tariki 15 Nyakanga 2024. Hazatorwa Perezida wa Repubulika n’Abadepite 53 baturuka mu mitwe ya politiki cyangwa mu bakandida bigenga.

Komisiyo y'Igihugu y'Amatora yakiriye urutonde rw'abakandida depite bazahagararira ishyaka PL mu matora
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yakiriye urutonde rw’abakandida depite bazahagararira ishyaka PL mu matora

Ni mu gihe tariki 16 Nyakanga 2024 hazaba amatora y’abadepite 24 b’abagore, babiri bahagarariye urubyiruko, n’umudepite umwe uhagarariye
abafite ubumuga.

Ibyavuye mu matora by’agateganyo bizatangazwa bitarenze tariki 20 Nyakanga 2024, naho ibyavuye mu matora bitangazwe mu buryo bwa burundu bitarenze tariki 27 Nyakanga 2024.

NEC yakiriye kandidatire z'abifuza kuba abakandida bigenga mu matora y'abadepite, n'abahagarariye ibyiciro byihariye by'abagore, urubyiruko n'abafite ubumuga
NEC yakiriye kandidatire z’abifuza kuba abakandida bigenga mu matora y’abadepite, n’abahagarariye ibyiciro byihariye by’abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kombona abandi batanze kandidatitire umwarimu witwa
hakizimana innocent yavuyemo?muduhe amakuru yizewe
murakoze

kamayiresi yanditse ku itariki ya: 18-05-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka