Uruhinja rw’amezi abiri rwakuwe mu mirambo rwatumye na we agira imibereho - Ubuhamya

Christine Ingabire ukomoka i Nyanza, hafi y’icyuzi cya Nyamagana, avuga ko mu gihe cya Jenoside yihishe, bikagera igihe acika intege agashaka no kwishyira abamwica, ariko ko uwaje gutuma abona aho aba ari uruhinja rwakuwe mu mugongo wa nyina wari wapfuye.

Christine Ingabire avuga ko uruhinja rwatumye na we abasha kubona aho aba nyamara yari yaramaze kwiheba
Christine Ingabire avuga ko uruhinja rwatumye na we abasha kubona aho aba nyamara yari yaramaze kwiheba

Mu buhamya yatanze ubwo hibukwaga Abatutsi bajugunywe mu nzuzi, imigezi, ibiyaga, ibyuzi n’ibidendezi, i Nyanza hafi y’icyuzi cya Nyamagana tariki 11 Gicurasi 2024, Ingabire yavuze ko mu gihe cya Jenoside yari afite imyaka 14.

Yagiye ahungira ku bo yibwiraga ko bamuhisha bakamwirukana, hanyuma akagenda yihisha mu bihuru byo hafi y’aho babaga banze kumuhisha, byanatumaga amenya amakuru y’ibiri kubera hafi aho, cyane ko hari mu gice cy’iwabo.

Rimwe yaje kumva bavuga ko mu biciwe ku cyuzi cya Nyamagana harimo umudamu wari uhetse uruhinja rw’amezi abiri, ararugwira, rukomereka mu gahanga, ariko rwo ntirwapfa.

Ati “Akana bari babatemanye karazanzamutse gasanga rwa ruhinja ruririra mu mugongo wa nyina wari wapfuye. Karamujishuye, karamwirukankana kamujyana ku mupasiteri, banga gukingura ngo barwakire, umwana abonye ntaho ari burwerekerane arujugunya munsi y’urugo aho arirukanka.”

Akomeza agira ati “Uruhinja rwari rwambaye ubusa, runyagirwa, rufite ibisebe, utambutse wese akavuga ngo ariko Abatutsi ntibapfa! Ngo urabona na ruriya ruhinja rumaze iminsi itatu rutarya rutagira gute ariko rukaba rukirira? Bose bakajya bajya kurushungera.”

Yungamo ati “Umubyeyi umwe Imana yakoresheje, aravuga ati uwo mwana abantu bose bavuga udapfa, mureke njye kumwitorera. Ntacyo muzantwara? Bati jyana, ubundi se azamara kangahe?”

Umubyeyi ngo yararutwaye, kuko yari afite umwana w’imyaka itatu ucyonka, rwa ruhinja arushyira ku ibere, ibisebe rwari rufite akajya abishyiraho inyabarasanya, ruza gukira.

Ingabire rero yaje gutekereza ko uwo mubyeyi wagiriye impuhwe uruhinja rw’Umututsi, nawe ahari yajyayo akaba yamwakira. Yagiyeyo, baramwakira, ahabana na wa mwana. Nta wabakuraga kuko hari kwa Brigadier wa Kigoma.

Ati “Nyanza imaze gufatwa n’Inkotanyi twarahunganye, twajya tugera kuri bariyeri bakababwira ko njyewe ntari uwabo kuko njye nari inzobe, ariko wa mubyeyi akabereka rwa ruhinja bagasanga na rwo ni inzobe nkanjye, babona anarwonsa bakabura icyo bavuga.”

Mu nkambi ngo yagumaga mu nzu ntasohoke, hanyuma biza kugera aho abo babanaga baza gushaka ibyo kurya aho baturukaga, na we baramuzana, hanyuma yakirwa n’Inkotanyi, ziramuvura ziranamwondora.

Mbere yo kubona aho aba yabanje kunyura mu buzima butamworoheye

Mu buhamya bwe avuga ukuntu yigeze guhungira ku uwitwa Mutwa kuko se yari yamubwiye ko aramutse amuhungiyeho yamuhisha. Ntiyahatinze ariko kuko abicanyi baje kuhamushakira, akihisha ntibamubone, ariko nyuma yaho ba nyiri urugo baza kumubwira ngo agende batazahamusanga bakamwica.

N’ubwo bari bamukuye mu rugo bakamuhisha munsi y’urugo mu rutoki, yaje gukimirana agaruka mu rugo, umwana waho amubonye arabivuga, na we ahungira mu kiraro cy’inyana, yihisha mu kigunguru cyarimo ubwatsi bw’inyana, abwirenzaho (ubwatsi), nyiri urugo aje kumushaka ngo amwirukane aramubura.

Yaje kuhikura ariko inyana zimaze ubwatsi zitangira kumurigata mu mutwe. Agira ati “Ururimi rw’inka muraruzi ni nk’ikiroso. Numvise ngiye gusara mvamo.”

Yahise ahungira mu rugo rwo hafi aho, asanga rwari urw’Umututsi. Yabibwiwe n’uko hari abari bari kurusahura kuko ba nyirarwo batari bagihari. Icyo gihe ngo yitwikiriye ibiturusu byari hafi y’ingarani, ariko ntibyamuhiriye kuko ba basahuzi batekereje gusiga batwitse, bajya gufata cya giturusu ngo bacyifashishe.

Yasubiye muri rwa rutoki bari bamuhishemo mbere, ahasanga umudamu wari mu mwobo adakwirwamo, wariraga avuga ko abana be bose babishe. Umuhungu wo muri rwa rugo yaje muri urwo rutoki, bamusaba kubatwikira ngo abantu batababona, ahubwo we agatema insina zikabagwira. Byarabayobeye barahava.

Yakomeje kugenda yihisha ahantu hatandukanye harimo uruyuzi rwari hafi yo ku mupasitoro wari waranze kumuhisha, no mu gihuru ngo cyari kirimo ibiziba.

Ubwo yari muri icyo gihuru yigeze kumva kubaho ntacyo bikimaze, akivamo yikurura atakibasha no guhagarara ngo agende kubera inzara, yiyemeje gushaka umwica. Yabonywe n’umuhungu wari uri guhinga hafi aho wari wariganye na musaza we, amusabye kumwica aramwangira.

Icyakora ngo yamujyanye hafi y’aho yari ari guhinga, amuteruye kuko we atabashaga kugenda, amushyira mu ruhavu amurenzaho imigozi n’ibijumba n’imbagara, mama w’uwo muhungu yaje kuza bamuha ibyo kurya biramunanira ariko abasha ikigage bari bafite.

Yabasabye kumuhisha bamwemerera kuzamuhisha iminsi ibiri, ariko aho bari bamusize mu ruhavu arasinzira cyane, aho akangukiye agiyeyo bamubwira ko igihe bari bamwemereye kumuhishamo cyarangiye.

Yakomeje kujya ajya ahantu hatandukanye, akajya anyura no ku cyuzi cya Nyamagana. Agira ati “Kiriya cyuzi cyari cyuzuyemo imirambo utanabona ko harimo amazi. Wari kugira ngo ni abantu baryamye mu kibuga, benshi cyane. Imirambo yabaga iri hejuru abanyururu bayikuragamo, bakabanza kuyanika ngo ibyimbuke, hanyuma bakayishyira mu modoka ikayijyana.”

Umunsi umwe yiyemeje kugenda ari gushakisha aho yakwicwa n’umuntu utamuzi, kuko yangaga ko umuzi yabanza kumushinyagurira, agera ahari utwana twa mukuru we, hanyuma haza umudamu amusaba kureka akamugaburira kuko yabonaga ashonje.

Ati “Yatetse ubugari n’isosi, mu gihe tutarakaraba ngo turye haza igitero, umugore yishisha mu nzu nanjye nihisha muti toilette. Igitero cyaraje gikubita twa twana, batujyanana n’umuhungu w’uwo mudamu utaragiraga indangamuntu.”

Bagiye kugenda ngo hari uwavuze ngo babanze barebe no muri toilette ko nta wuhihishe.

Ingabire ati “Nashatse kwiroha muri toilette ngo abe ari ho mfira, umwobo umbana mutoya, nuko baraza bansanga aho nari nihishe inyuma y’urugi, bankuramo. Igitero kimbonye cyarakomereye, batangazwa n’uko nkiriho.”

Akomeza gira ati “Batangira kumbwira ngo nimpitemo urupfu banyica, mbabwira ko banyica urwo bashaka. Bakambwira ngo tugute mu cyuzi twatayemo mama wawe na basaza bawe, tukujyane aho twiciye mama wawe? Mbabwira kunjyana aho biciye mama. Twagiye bampirika kuko ntabashaga kugenda.”

Icyakora ngo baje guhura n’umuntu wari ushoreye ihene nyinshi, abicanyi babwirana ko izo hene zari iz’Umututsi, hanyuma ihene na zo zibabonye ziratatana ziriruka, bazirukaho, hanyuma na we yongera kujya kwihisha.

Icyo gihe ariko ngo ntiyihishe byo kugira ngo abigumemo, ahubwo ngo yari akeneye gutekereza icyo yakora kindi kugira ngo apfe. Aho ni ho yaje kungukira igitekerezo cyo kujya kwihisha kwa Brigadier wa Kigoma, aho yabaye noneho nta nkomyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka