Musanze: Batangiye St Valentin bakora igitaramo abari bambaye neza bahabwa ibihembo
Mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’abakunda wa Saint Valentin, ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki ya 13/02/2015, mu mujyi wa Musanze habaye igitaramo kitabiriwe n’abantu batandukanye, aho abakundana bagiyeyo bambaye neza kurusha abandi bagenewe ibihembo.
Icyi gitaramo cyiswe, Unforgettable Friday Party II, kigategurwa n’ikigo TOP5SAI, cyari kiganjemo amabara atukura ajyenye n’uwo munsi, ukurikije abakitabiriye ndetse n’imitako yari iri mu nzu mberabyombi cyabereyemo.
Abitabiriye icyo gitaramo cyatangiye mu ma saa tatu kikarangira mu masaa saba za mu gitondo cyo ku wa gatandatu tariki ya 14/02/2014, basusurukijwe n’abamurika imideri itandukanye bo mu mujyi wa Musanze aribo The Bright Top Models na Land Africa Fashion Agency.
Basusurukijwe kandi n’abaririmbyi batandukanye bo mu mujyi wa Musanze n’undi muririmbyi witwa El Pedro uturuka mujyi wa Bujumbura, mu Burundi.
Abaririmbye muri icyo gitaramo bose baririmbyi umuziki w’imbona nkubone cyangwa “Live”, aho buri wese yacurangirwaga n’abacuranzi bavuza ingomba, Gitari, Piano, aho kuririmba bagendera ku ngoma ziri kuri CD bimenyerewe ku izina rya “Play Back.”
Abaririmbye batandukanye baririmbye indirimbo z’urukundo ariko basubiramo iz’abandi baririmbyi bakomeye ku isi nka R.Kelly, Celine Dion, n’abandi batandukanye.
Igitaramo kijya kurangira abakundana bari baje muri icyo gitaramo bambaye neza kurusha abandi bagiye imbere maze bahabwa ibihembo; bagenewe na Patrick Uwineza, umuyobozi wa TOP5SAI.
Abakundana babiri (Couple) bari baje bambaye neza kurusha abandi, bahawe igihembo cyo kurara muri imwe mu mahoteli akomeye yo mu mujyi wa Musanze. Naho abandi bakurikiyeho bahabwa igihembo cyo gufatira ifunguro muri iyo Hoteli.
Kuva icyo gitaramo gitangira kugeza kirangiye wabonaga abakitabiriye banezerewe nubwo kigitangira umuriro wabuze inshuri eshatu zose hagashira nk’iminota itanu abantu bicaye mu kizima biganirira gusa.
Andi mafoto:
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|