Judith Heard arasaba abakobwa bamurika imideli kwitondera ababagana

Judith Heard arasaba abakobwa binjira mu mwuga wo kumurika imideli kwitondera ababagana, kuko hari abababeshya kubateza imbere nyamara bishakira ibindi.

Judith Heard muri Studio ya KT Radio.
Judith Heard muri Studio ya KT Radio.

Yabitangarije kuri KT Radio, mu kiganiro Evening Crooze, yakoze ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 22 Kamena 2016.

Yagize ati “Mu kumurika imideli habamo ibibeshyo byinshi, ukaba wahura na gafotozi akaba yagufotora amafoto wambaye ubusa akakubwira ukuntu agiye kukugira model ukomeye, ariko atari byo agiye gukora ahubwo amafoto yawe agiye kuyakoresha ibindi.”

Yakomeje agira ati “Barasabwa buri gihe kwitondera abantu baza babasanga bababwira ko bifuza kubateza imbere. Bamwe muri bo nibeza abandi sibeza. Barasabwa kwitonda bagafata umwanya bagahitamo uwo bizera. Kwitonda buri gihe.”

Judith afite se w'Umunyarwanda.
Judith afite se w’Umunyarwanda.

Judith Heard kandi yavuze ko kugira ngo ube wabasha kubigeraho usabwa kuba ubikunda kuko nta mafaranga abamo kuko urwego imideli muri Afurika iriho ruracyari hasi cyane.

Nubwo baba babona abanyamideli bakomeye ino bagenda hirya no hino mu bihugu binyuranye kwerekana imideli nyamara ngo bishyurwa make.

Kugira ngo we abigereho ni uko yigiriye ikizere, akurikira inzozi ze afite umuhate ko agomba kuzigeraho. Yongeyeho ko byose yabifashijwemo no kwizera Imana no gusenga ari nazo nama agira abakobwa bakiri bato bifuza kugira ibyo bageraho mubuzima bwabo.

Judith Heard, amazina ye yiswe n’ababyeyi ni Kantengwa Judith aza guhindura izina yitirirwa iry’umugabo we nyuma yo gushinga urugo.

Afite abana batatu barimo babiri b’impanga n’umwe arera. Avuka kuri se w’Umunyarwanda na nyina w’umugandekazi. Ise umubyara yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994, nyina aba muri Uganda.

Ni umunyamideli ukomeye muri Afurika, ni umunyamakuru kuri Touch FM muri Uganda akaba ari na Rwiyemezamirimo.

Kuri ubu ari mu Rwanda aho yaje kwitabira Kigali Fashion Week, izaba kuri uyu wa gatanu tariki 24 Kamena 2016, aho azaba ari isura ya Motions Designer wo mu Rwanda ku myambaro azashyira hanze yise “Ruheru”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka