Iserukiramuco ‘Ubumuntu’ rizibanda ku bibazo byugarije Afurika

Iserukiramuco rya Ubumuntu rigiye kongera kubera i Kigali, rikazibanda ku bibazo byugarije Afurika, hakagaragazwa n’inzira byakemurwamo binyuze mu buhanzi n’ubugeni.

Hope Azeda n'abo bafatanyije mu gutegura iki gikorwa baganira na Kigali Today.
Hope Azeda n’abo bafatanyije mu gutegura iki gikorwa baganira na Kigali Today.

Iri serukiramuco ry’iminsi ine rigiye kuba ku nshuro ya kabiri, rizatangira tariki 14-18 Nyakanga 2016. Rizitabirwa n’ibihugu 18 byo bitandukanye byo ku isi, bizahurira ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi.

Hope Azeda yabwiye Kigali Today ko kuri iyi nshuro ko bongereye iminsi ine ivuye kuri ibiri n’umubare w’abantu ukaziyongera ugereranyije n’umwaka ushize, bitewe n’uko ibihugu byiyongereye kuva kuri 11 kugera kuri 18.

Yagize ati “Umunsi wa mbere twawuhariye abana aho bazigishwa amateka ndetse bakamenya n’uruhare bagira mu gukemura ibibazo byugarije umugabe wacu.”

Yavuze ko iri serukiramuco rihuriranye n’uko Akarere u Rwanda ruherereyemo kugarijwe n’intambara akaba ari umwanya mwiza wo kuzatanga ubutumwa bugamije kwimakaza amahoro n’urukundo.

Hope Azeda.
Hope Azeda.

Ati “Urebye ibizavugirwa muri iriya nama ya Afurika yunze Ubumwe nibyo natwe tuzagarukaho ariko mu buryo bwa gihanzi.”

Hope usanzwe ari umuyobozi wa Mashirika ari nayo itegura iri serukiramuco, yizeje Abanyarwanda kuzabona imikino myiza ya gihanzi yigisha abantu kubana neza mu rukundo n’ubworoherane, gufashanya no kwiga kwikemurira ibibazo.

Ati “Imyiteguro irarimbanyije birasa nk’ibigeze ku musozo ndetse n’imyitozo ya Mashirika igeze kure. Dutegereje ko iminsi igera kandi Abanyarwanda bashonje bahishiwe.”

Mu bihugu 18 bizitabira iri serukiramuco, Cambodia niyo ifite itsinda rinini ry’abantu bazerekana imikino iganisha ku kwigisha ubumuntu.

Ati “Abo muri Cambodia navuga ko dufite amateka ajya kumera kimwe kuko nabo iwabo habayeyo Jenoside. Bifuje ko bazava mu Rwanda banasuye inkambi za Mahama na Kigeme, ni ibintu byiza twarabyishimiye.”

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti ‘Ndiho kuko uriho, uriho kuko ndiho’.

Ubumuntu Arts Festival izahuza ibihugu birimo Kenya, Uganda, Sudan, Cambodia, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ireland, u Budage, Iraq, u Bubiligi, Gabon, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Busuwisi, Afurika y’Epfo, u Bwongereza, u Buholandi , u Burundi, Syria n’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka