Rubavu: Abaturage basabwe kubika amazi mu gihe bayabonye

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi isuku n’isukura (WASAC) mu Karere ka Rubavu, bwasabye abaturage kubika amazi mu kwirinda ko bayabura mu gihe imvura iguye ari nyinshi ikangiza ibikorwa remezo biyabagezaho.

Umugezi wa Sebeya wubakiwe inkuta ziwubuza gusenyera abaturage
Umugezi wa Sebeya wubakiwe inkuta ziwubuza gusenyera abaturage

Mwambutsa Céléstin, umuyobozi wa WASAC mu Karere ka Rubavu, atangaza ko mu gihe harimo kugwa imvura nyinshi, abaturage basabwa kubika amazi.

Agira ati “Muri iki gihe cy’imvura nyinshi muzajye muzigama amazi mu gihe muyafite muri ‘robinets’ zanyu. Uruganda rutunganya amazi rwa Gihira rwatangiye guhura n’ibibazo kubera imvura irimo kugwa mu Rutsiro na Nyabihu.”

Mwambutsa avuga ko tariki ya 21 Mata 2024, uruganda rwa Gihira rwahagaze amasaha 10 kubera imvura yaguye mu misozi ya Rutsiro, umugezi wa Sebeya ukamanura isuri bigatuma uruganda ruhagarara, bituma bamwe mu bafatabuguzi babura amazi.

Umugezi wa Sebeya ufite inkomoko mu misozi miremire mu Turere twa Nyabihu, Ngororero na Rutsiro, ndetse hamwe hacukurwa amabuye y’agaciro, bikagira ingaruka iyo imvura iguye ari nyinshi kuko amazi amanura isuri mu mugezi wa Sebeya, ukoreshwa n’inganda mu gutunganya amazi n’amashanyarazi.

Umugezi wa Sebeya, uretse kuba uturanye n’imiryango myinshi y’abaturage, ufitiye Igihugu akamaro mu bijyanye nibikorwa remezo.

Umugezi wa Sebeya ukoreshwa n’inganda eshatu zikora amashanyarazi, uruganda rwa Gihira rufite ubushobozi bwo gutunganya nibura metero kibe ibihumbi 23, ni uruganda rwongerewe ubushobozi mu gufasha abatuye Akarere ka Rubavu kubona amazi, ariko ruracyafite imbogamizi zo guhura n’isuri imanuka mu mugezi wa Sebeya, bigasaba ko babanza gufunga kugira ngo icyondo n’umucanga bitangiza imashini.

Uretse kuba abaturage babura amazi, isuri imanuka mu misozi ya Ngororero na Rutsiro igira ingaruka ku nganda zikora amashanyarazi, kuko na zo zidashobora gukomeza gukora mu gihe isuri ari nyinshi.

Leta y’u Rwanda yashoye abarirwa muri Miliyari 15Frw mu kubungabunga icyogogo cya Sebeya, hakorwa amaterasi ku misozi ikikije icyogogo cya Sebeya, gutera ibiti, guha abaturage inka, ibigega bifata amazi ku nzu no kugabanya inkwi zikoreshwa mu gucanwa.

Hubatswe ibyobo bifata amazi y’umugezi wa Sebeya, ndetse ku nkengero z’uwo mugezi haterwa ibiti, ariko imvura yaguye muri Gicurasi 2023, yasenyeye imiryango ibarirwa mu gihumbi abandi barimurwa.

Abaturiye Sebeya basabwa kwigengesera, kuko imvura ishobora kongera kugwa ikaba yagira ibyo yangiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka