Mu ntangiriro za Gicurasi hateganyijwe imvura iri hejuru y’isanzwe igwa

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko iteganyagihe ry’igice cya mbere cy’ukwezi kwa Gicurasi 2024, kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 10, hateganyijwe ko imvura izakomeza kugwa.

Mu ntangiriro za Gicurasi hateganyijwe imvura iri hejuru y'isanzwe igwa
Mu ntangiriro za Gicurasi hateganyijwe imvura iri hejuru y’isanzwe igwa

Imvura iteganyijwe iri hagati ya milimetero 40 na 200 mu bice bitandukanye by’Igihugu. Ingano y’imvura iteganyijwe iri hejuru y’ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gihugu, ikigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu gice cya mbere cy’Ukwezi kwa Gicurasi iri hagati ya milimetero 30 na 100.

Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y’itatu n’irindwi, ikazagwa mu minsi itandukanye bitewe n’ahantu, ariko imvura nyinshi iteganyijwe cyane cyane hagati y’itariki ya 1 n’itariki ya 4 Gicurasi 2024. Imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry’imiyaga ihehereye mu karere hamwe n’imiterere ya buri hantu.

Uko imvura iteganyijwe ahantu hatandukanye:

Imvura iri hagati ya milimetero 160 na 200 ni yo nyinshi iteganyijwe mu bice byinshi by’uturere twa Burera, Musanze, Nyabihu, Ngororero, Rutsiro no mu bice bicye by’uturere twa Gakenke, Rubavu, Rusizi, Nyamasheke, Nyamagabe na Nyaruguru.

Imvura iri hagati ya milimetero 140 na 160 iteganyijwe mu bice bisigaye by’Intara y’Iburengerazuba n’uturere twa Musanze na Burera, ibice byo hagati bishyira uburengerazuba bw’uturere twa Gakenke, Nyamagabe na Nyaruguru, no mu majyaruguru y’Akarere ka Muhanga.

Ikarita igaragaza imvura izagwa muri Gicurasi
Ikarita igaragaza imvura izagwa muri Gicurasi

Imvura iri hagati ya milimetero 40 na 60 ni yo nke iteganyijwe muri iki gice, ikaba iteganyijwe mu burasirazuba bw’uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe. Mu mujyi wa Kigali, mu turere twa Rulindo na Gicumbi no mu bice bisigaye by’Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburasirazuba, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 60 na 140 nk’uko bigaragara ku ikarita y’imvura iteganyijwe.

Umuyaga uteganyijwe:

Umuyaga uringaniye ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 8 ku isegonda, ni wo uteganyijwe muri iki gice cya mbere cya Gicurasi 2024. Umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 6 ku isegonda, uteganyijwe henshi mu gihugu uretse ibice bimwe by’uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Nyabihu, Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi hateganyijwe umuyaga uringaniye, ushyira umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na metero 8 ku isegonda.

Ubushyuhe buteganyijwe:

Mu gice cya mbere cya Gicurasi 2024, hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 28 mu Rwanda, bukaba buri ku kigero cy’ubushyuhe busanzwe bw’iki gice. Mu bice byinshi by’Umujyi wa Kigali, mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Mayaga no mu majyepfo y’Akarere ka Rusizi, hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 28.

Amakarita agaragaza ubushyuhe n'umuyaga biteganyijwe
Amakarita agaragaza ubushyuhe n’umuyaga biteganyijwe

Mu gice kinini cy’Akarere ka Nyabihu, mu burasirazuba bw’Akarere ka Rubavu no mu majyaruguru y’Uturere twa Musanze na Burera, ni ho hateganyijwe ubushyuhe bwo hejuru buke, buri ku gipimo kiri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 20.

Ingaruka ziteganyijwe:

Kubera imvura nyinshi imaze iminsi igwa, ubutaka bukaba bumaze gusoma, ingaruka ziterwa n’imvura nyinshi ndetse n’imvura igwa iminsi yikurikiranya, harimo imyuzure, inkangu n’isuri ahantu hahanamye hatarwanyije isuri, ziteganyijwe cyane cyane mu ntara y’Amajyarugu, iy’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba. Ingaruka ziteganyijwe cyane cyane hagati y’itariki ya 1 n’iya 4 Gicurasi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka