Iran: U Burusiya, u Bushinwa na Turkiya byababajwe n’urupfu rwa Perezida Raisi

Mugihe muri Iran, bari mu cyunamo cy’iminsi itanu nyuma y’urupfu rwa Perezida Ebrahim Raisi, waguye mu mpanuka y’Indege, ibihugu birimo u Burusiya, u Bushinwa na Turkiya byatangaje ko byababajwe n’urupfu rwe ndetse byabuze inshuti ikomeye.

Ibihugu by'u Burusiya, u Bushinwa na Turkiya byababajwe n'urupfu rwa Perezida Raisi wa Iran
Ibihugu by’u Burusiya, u Bushinwa na Turkiya byababajwe n’urupfu rwa Perezida Raisi wa Iran

Perezida Raisi w’imyaka 63 yapfuye ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Iran n’abandi bari kumwe baguye mu mpanuka y’indege, yabaye tariki 19 Gicurasi 2024, ndetse urupfu rwe rwakurikiwe n’impungenge zo mu rwego rwa politiki bitewe n’uko igihugu cyashegeshwe n’intambara iri hagati ya Israel na Palestine.

Urwo rupfu rutunguranye rwatumye hagomba gutegurwa amatora mu minsi itarenze 50, ni ukuvuga ko azaba ku itari 28 Kamena 2024, nk’uko byatangajwe na Televiziyo ya Leta ya Iran. Mu gihe ayo matora ataraba nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru Washington Post, Mohammad Mokhber w’imyaka 68 wari usanzwe ari Visi Perezida wa mbere, niwe ujya mu mwanya wo gukora inshingano za Perezida wa Repubulika wa Iran mu gihe cy’inzibacyuho.

Imirambo y’abantu icyenda (9) bari mu ndege ya kajugujugu hamwe na Perezida wa Iran, yose yarabonetse ndetse n’ibikorwa byo gushyingura biteganyijwe gutangira kuri uyu wa kabiri tariki 21 Gicurasi 2024, bikazakomeza ejo ku wa Gatatu nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi.

Umugaba mukuru w’ingabo za Iran, Mohammad Bagheri, yasabye ko hakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye impanuka nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru rya Isna.

Perezida wa Turkiya Recep Tayyip Erdogan ku wa mbere tariki 20 Gicurasi 2024, yategetse ko habaho umunsi w’icyunamo ku rwego rw’igihugu mu rwego rwo kunamira Perezida wa Iran.

Uretse Turkiya, hari n’ibindi bihugu byinshi byohereje ubutumwa bwo kwifatanya mu kababaro na Iran kubera urupfu rwa Perezida Raïssi, harimo n’inama nkuru y’umutekano ya UN, yafashe umunota wo guceceka no kuzirikana Perezida Raïssi.

Perezida w’u Burusiya Vladimir Poutine, mu rwego rwo kunamira Perezida Raisi wa Iran yavuze ko yari “Umunyapolitiki w’intangarugero n’inshuti y’ukuri y’u Burusiya."

Naho Perezida Xi Jinping yavuze ko urupfu rwa Perezida Raisi wa Iran, “Ari igihombo kinini ku baturage ba Iran."

U Bufaransa, Ubumwe bw’u Burayi, Umuryango wa OTAN ndetse n’ibihugu by’Abarabu bituranye na Iran bose bohereje ubutumwa bw’akababaro nyuma y’urupfu rwa Perezida Raisi.

Nubwo hari ibyo bihugu bitandukanye byagaragaje akababaro byatewe n’urupfu rwa Perezida wa Iran, hari amakuru yakurikiye urupfu rwe, bamwe bavuga ko Israel na Amerika byaba byararugizemo uruhare.

Gusa, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru France Info, Amerika ifatwa nk’umwanzi wa Iran yatangaje nayo yohoreje ubutumwa bwo kwifatanya na Iran mu kababaro ibinyujije mu itangazo ryatanzwe n’ishami rishinzwe ububanyi n’amahanga, ndetse n’umuvugizi wayo Matthew Miller yaboneyeho kuvuga ko Téhéran yasabye ubufasha bwa Leta zunze Ubumwe z’Amerika nyuma y’uko indege ihanutse, ariko Amerika ikaba itarabutanze, "Ahanini ikibazo cy’ibikoresho."

Naho umuvugizi wa Perezidansi y’Amerika, John Kirby, we ku ruhande rwe, yahamije Perezida Raisi "Yari umugabo wuzuye amaraso menshi ku biganza, kandi ko yagize uruhare mu bikorwa bikomeye bihungabanya uburenganzira bwa muntu muri Iran."

Bivugwa ko ku itariki 13 Mata 2024, Iran yagabye kuri Israel igitero cy’indege zitagira abapilote 350 na za misile, ariko inyinshi muri zo ngo zikaba zarazimirijwe mu kirere, Israel ibifashijwemo na Leta zunze Ubumwe z’Amerika n’ibindi bihugu biyishyigikiye.

Ku rundi ruhande, hari abavuze ko mu ihanurwa ry’iyo ndege, Amerika na Israel byaba byabigizemo uruhare, n’ubwo Israel yabihakanye kimwe n’uko yahakanye kuba yaragize uruhare mu rupfu rw’abandi bayobozi ba Iran.

Gusa, nk’uko Ikinyamakuru Washington Post cyabitangaje, Israel yaba yaragize uruhare muri iyo mpanuka yahitanye Perezida wa Iran cyangwa se itararugize, Abanya-Iran bo ngo bakomeza kubona ko bishoboka kuba ariko byagenze cyane cyane ko ubwo ari bwo butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei, avuga ko “Ingabo za Israel mu by’ukuri bigaragara ko zishobora gukora ibyo zishaka muri Iran."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka