PSD yatanze kandidatire z’abazayihagararira mu matora y’abadepite

Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage (PSD) ryagejeje kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(NEC), urutonde rw’abakandida-depite 66 barimo abagore 29 n’abagabo 37.

Ibi byakozwe kuri uyu wa mbere tariki 20 Gicurasi 2024, aho umunyamabanga Mukuru wa PSD, akaba na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Dr Jean Chrisostome Ngabitsinze, yavuze ko ishyaka ryabo rikomeje guhatanira kugira Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko.

Twakwibutsa ko kandidatire zose zizatangwa kuri NEC zizatorwamo Abadepite 80 barimo 24 bahagarariye Abagore mu matora aziguye, Abadepite 2 bahagarariye Urubyiruko, Abadepite 53 bavuye mu mitwe ya Politiki no mu bakandida bigenga, hamwe n’umudepite umwe uhagarariye abafite ubumuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka